Perezida Paul Kagame yifurije intsinzi Donald Trump watorewe kuyobora Amerika.

539
Perezida Paul Kagame yifurije ibyiza Donald Trump

Donald Trump Umurepubulikani abaye Perezida wa 47 aho yahigitse Umudemukarate Kamala Harris bari bahanganye aho  yegukanye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, Nyakubahwa Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimye Trump avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bamushimira ku bw’iyo ntsinzi y’amateka.

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yagize ati, “Ndabashimiye cyane mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’intsinzi yanyu y’amateka nka Perezida wa 47 w’Amerika.”

Perezida Kagame  yakomeje avuga ko nk’uko bikubiye mu byo Trump yavuze, amerika ikwiye kuba umufatanyabikorwa bijyanye n’amahitamo biturutse ku kuba intangarugero aho gutsikamiza abandi ibitekerezo byayo n’uburyo bakwiye kubaho kandi ko yiteguye gukorana na Donald Trump, ku bw’inyungu rusange z’ibihugu byombi mu gihe agiye kumara ku buyobozi bw’Amerika.

Uyu Trump wigeze kuyobora Amerika hagati ya 2016 na 2021, agarutse mu biro bya Perezida wa Amerika, White House nyuma y’urugamba rukomeye rwo kwiyamamaza rwatumye asimbuka urupfu inshuro ebyiri mu mezi ane ashize.

Image