Perezida #Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye harimo Frank Gatera, wagizwe umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika.
Dr. Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena.
Madamu Michelle Byusa yagizwe umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Madamu Irene Murerwa yagizwe Chief Tourism Officer mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), nyuma y’uko yari ashinzwe ubucuruzi muri Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BK Insurance).
Jules Ndenga yagizwe umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara Abantu n’Ibintu mu ndege (ATL).
Madamu Eva Nishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ishinzwe Imirimo Rusange ku kibuga cy’Indege (RAC).
Madamu Marie Mediatrice Umubyeyi, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC).
Abo bose bakaba bahawe inshingano nshya mu rwego rwo kuzuza imyanya mubuyobozi butandukanye.