Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda 

1171

Perezida Paul KAGAME yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere nyuma yo gutsinda amatora yabaye muri Nyakanga 2024.

Mu muhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ukabera muri Sitade Amahoro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya kane.

Tariki 14-16 Nyakanga 2024 nibwo habaye amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’amatora y’Abadepite.

Aya matora yasize Umukandida-Perezida wa FPR-Inkotanyi, Paul KAGAME ariwe utsinze aho yatowe ku kigero cya 99.18%, yarahigitse Frank HABINEZA wa DGPR-Green Party n’umukandida wigenga Philippe MPAYIMANA.

Umuhango w’irahira rya Perezida Paul KAGAME witabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye muri Afurika byiganjemo abo mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika.

Abantu bari buzuye Sitade Amahoro bitabiriye uyu muhango baturutse impande zose z’Igihugu.

Perezida Kagame Paul yashyikirijwe ibirango by’Igihugu nyuma yo kurahira
Akarasisi ka gisirikare ni kimwe mu byaranze uyu munsi w’irahira rya Perezida