spot_img

Umukinnyi wo mu kibuga hagati w’ikipe ya FC Barcelona w’imyaka 21 y’amavuko Pedro González López ukunze kwitwa Pedri yatunguye benshi ubwo yabazwaga gukora ikipe nziza y’ibihe byose kuri we.

Ni ikipe yiganjemo abakinnyi bakomoka muri Espagne ariko by’umwihariko n’abakinnyi banyuze muri Shampiyona y’igihugu ya Espagne La Liga.

Abakinnyi 11 beza b’ibihe byose Pedri abona ni umuzamu w’Umudage Andre Ter Stegen ukinira FC Barcelona.

Ba myugariro ni 4 barimo Daniel Alves (Brazil) wakiniye FC Barcelina ku ruhande rw’iburyo, Jordi Alba wakiniye FC Barcelona (Espagne) ku ruhande rw’ibumoso, Sergio Ramos (Espagne) wakiniye Real Madrid na FC Sevilla na Gerard Pique (Espagne) wakiniye FC Barcelona mu mutima w’ubwugarizi.

Mu kibuga hagati ni abakinnyi batatu barimo Andres Iniesta (Espagne) wakiniye FC Barcelona, Sergio Busquets (Espagne) wakiniye FC Barclona na Xavi Hernandez (Espagne) wakiniye FC Barcelona ndetse ni nawe mutoza wayo kuri ubu.

Naho ba rutahizamu ni batatu barimo Neymar Jr (Brazil) wakiniye FC Barcelona ku ruhande rw’ibumoso, Lionel Messi (Argentine) wakiniye FC Barcelona ku ruhande rw’iburyo na Cristiano Ronaldo (Portugal) wakiniye Real Madrid.

11 beza b’ibihe byose kuri Pedri

Check out other tags:

Most Popular Articles