spot_img

Anerlisa Muigai wahoze ari umugore w’umuhanzi wo muri Tanzania Benard Michael Paul Mnyang’anga wamamaye nka Ben Pol aravugwa mu rukundo n’umuhanzi wo muri Kenya Jacob Obunga wamamaye nka Otile Brown.

Anerlisa n’uwahoze ari umugabo we Ben Pol bakoze ubukwe muri 2020, ni ubukwe bwabaye mu ibanga ndetse bwitabirwa gusa n’abo mu muryango wa hafi. Aba bombi ariko ntibaje kurambana kuko muri Gashyantare 2021 bahise batandukana.

Amakuru aravugwa ko Anerlisa wahoze ari umugore wa Ben Pol kuri ubu yaba ari mu rukundo na Otile Brown kuko bamaze igihe bakururana ndetse ibi bishimangirwa n’amashusho yacaracaye ku mbugankoranyambaga, aba bombi bagaragara bishimanye.

Muri ayo mashusho umuhanzi Otile Brown aba agira ati;”Muraho! Muraho! Muraho! Muraho! Bimeze bite? Ni umuhungu wanyu Bizee, ubu ndi gusabana na Anerlisa. Uri igitangaza rero nashakaga kukubwira ngo’Warakoze'” Uko bavugaga aya magambo niko Otile Brown yiyegerezaga uyu mwari.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles