Olympic: Abafana biroshye mu kibuga bituma umukino Maroc yatsinzemo Argentine 2-1 uhagarara isaha yose

884

Umukino wahuzaga Argentine na Maroc z’abatarengeje imyaka 23 mu mikino ya Olempike iri kubera mu Bufaransa wahagaze igihe kirenga isaha nyuma y’uko abafana biroshye mu kibuga habura iminota itatu ngo umukino urangire.

Umukino wa mbere wo mu itsinda B wahuzaga Argentine na Maroc waberaga kuri Stade Geoffroy-Guichard iherereye Saint Etienne mu Bufaransa wahagaze habura iminota itatu, amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2.

Maroc yabanje kubona igitego mu minota ya nyuma y’igice cya mbere cyatsinzwe na Soufiane Rahimi ku mupira yarahawe neza na Achraf Hakimi.

Maroc yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 49 gitsinzwe n’ubundi na Soufiane Rahimi kuri penaliti.

Argentine irimo abakinnyi bakomeye nka Julian Alvarez ukinira Manchester City na Nicolas Otamendi ukinira Benfica yaje kubona igitego cyayo cya mbere ku munota wa 68 gitsinzwe na Giuliano Simeone.

Mu gihe iminota 90 yarangiye Maroc ikiyoboye umukino n’ibitego 2-1, Argentine yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 16 w’inyongera cyatsinzwe na Cristian Medina ari nabwo abafana ba Maroc bahise biroha mu kibuga ari uruvunganzoka.

Izi mvururu zatumye umukino uba uhagaze, byatwaye isaha irenga ngo umutuzo uboneke umukino wongere usubukurwe dore ko iminota yaburaga yakinwe ntabafana bari muri sitade.

Abakinnyi bahawe iminota 20 yo gushyuha mbere yo gukina iminota itatu yaburaga ngo umukino urangire.

Abakinnyi bakigaruka abasifuzi bafashe umwanya wo kureba niba igitego cya kabiri cya Argentine hatabayemo kurarira.

Hifashishijwe VAR, byagaragaye ko ku gitego cya kabiri cya Argentine cyari cyatsinzwe na Cristian Medina cyanzwe kuko hari habayemo kurarira byatumye umukino urangira Maroc itsinze Argentine ibitego 2-1.

Ikindi cyaranze uyu mukino ni abafana bumvikanye bavugiriza induru Argentine nyuma y’uko umukinnyi w’iyi kipe Enzo Fernandez yashyize hanze amashusho abakinnyi b’iyi kipe baririmba indirimbo zuje amagambo y’irondaruhu.

Ibi byabaye nyuma y’uko Argentine yegukanye Copa America mu minsi ishize.