Nyuma yo kuhabona akazi, Osaluwe agiye no gukura umugore mu Rwanda (Video)

912
Raphael Osaluwe mu mwambaro wa AS Kigali

Mu ijoro ryakeye nibwo umukinnyo wo mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali Raphael Osaluwe yasabye UMUHOZA Liliane bamaze igihe bakundana ko yamubera umugore maze undi nawe ntiyahakana.

Umunya-Nigeria Raphael Olise Osaluwe ni umukinnyi ukinira AS Kigali nk’intizanyo ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda muri 2021 ubwo yaragiye mu ikipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda ya Bugesera FC. Nyuma yo kwigaragaza yabengutswe n’ikipe ya Rayon Sports maze iramusinyisha.

Osaluwe ariko ntiyahiriwe muri Rayon Sports kuko yagowe cyane n’ibibazo by’imvune byatumye adakina imikino ihagije muri Rayon Sports.

Nyuma yo kugera mu Rwanda nk’umukinnyi yiyemeje no kurushinga n’umunyarwandakazi UMUHOZA Aliane aho yamutereye ivi maze undi nawe yemera kumubera umugore.