Nyuma yo guhombera Rayon Sports yabonye ikipe nshyashya

242

Nyuma y’uko Rayon Sports iguze rutahizamu Eid Mugadam Abakar Mugadam gusa akaza kutayihira kuko ntamusaruro ufatika yayihaye, kuri ubu yamaze kubona ikipe nshya yo muri Libya yitwa Al-Ahli Tripoli.

Kubera umusaruro udahagije, Rayon Sports yafashe igihe maze ihagarika abarimo Eid Mugadam na Youssef Rhab aho yabahagaritse ukwezi (Ugushyingo – Ukuboza). Nyuma y’ukwezi Youssef yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports gusa Mugadam we ntiyigeze agaruka.

Aba bakinnyi bombi Rayon Sports FC yari yabasinyishije mu ntangiriro z’umwaka w’imikino aho yashakaga kubaka ikipe ikomeye yagombaga gushaka itike yo gukina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup gusa ntibyaje kuyihira yewe n’umusaruro wabo ukomeza kuba iyanga muri shampiyona.

Urugendo rwe muri Rayon Sports rukaba rurangiye uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukina nka rutahizamu uca ku ruhande Eid Mugadam yerekeje mu ikipe ya Al-Ahli Tripoli yo muri Libya. Mugadam yari yaje muri Rayon Sports aturutse muri Al-Hilal Omdurman yo muri Sudan iwabo.