Nyuma y’imyaka irindwi umuhanzi Daniel Ngarukiye abarizwa ku mugabane w’i Burayi yatunguranye ubwo yagarukaga agasoma ubutaka bw’u Rwanda i Kanombe.
Daniel Ngarukiye yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki 8 Nyakanga 2022.
Yakiriwe na bamwe mu nshuti ze biganjemo abo mu muziki gakondo mu Rwanda barimo Jules Sentore, Umusizi Tuyisenge Olivier, Ben Nganji, Rukizangabo Shami Aloys, umuririmbyi Audia Intore n’abandi biganjemo inshuti ze yasize mu Rwanda ubwo yahavaga mu 2015.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko urukumbuzi rwari rwose kuri we.
Ati “Nkijya kurira indege nabanje kurira cyane kubera urukumbuzi numvaga mfite. Maze no kugera i Kigali nishimiye kongera kumva akayaga kaho. Ndishimye cyane. Nyuma y’imyaka irindwi, kongera kwisanga ntabwo byari kubura kunshimisha, niyo mpamvu nahageze nkasoma ubutaka bw’Urwambyaye.”
Ngarukiye avuga ko kimwe mu bintu bimuzanye mu Rwanda harimo no kumenyekanisha ibihangano bye, avuga ko gukorera ibihangano hariya biba bigoranye ko byagera kure.
Ati “Nshaka kumenyekanisha ibihangano byanjye. Gukora ibihangano byinshi byiza nk’ibyo nkora, iyo uri hariya ntabwo bigera kure, rero niyo mpamvu naje kugira ngo menyekanishe cyane bimwe mu bihangano byanjye nakoreye hariya.”
Uyu mugabo ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.
Daniel Ngarukiye yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo’ Umwari w’i Rwanda,Ndabakumbuye, Bwiza, Ka Kana ndetse n’izindi.