spot_img

Nyuma yigihe kitarigito anugwa nugwa Amazi ya Jibu yahagaritswe kubera ubuziranenge buke yasanganwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyahagaritse amazi y’uruganda rwa Jibu nyuma y’ibizamini byakoriwe amazi rwatunganyaga rugasanga nta buhari.

Itangazo rya Rwanda FDA [Food and Drugs Authority], rivuga ko tariki 08 Kamena 2022 hakozwe ubugenzuzi bw’uru ruganda hagafatwa ibizamini bikajyanywa muri Laboratwari bagasanga nta buziranege amazi yarwo afite ariyo mpamvu bahisemo kuyahagarika.

Mu ibarurwa Rwanda FDA yandikiye ubuyobozi bwa sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, yagize iti “Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe.

 

Kubera iyi mpamvu, musabwe guhita mufunga urwo ruganda kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na Rwanda FDA.”

Jibu yasabwe kuvana ku isoko no kujugunya amazi yari yamaze gukorwa n’urwo ruganda.

Hari hashize iminsi abanywaga amazi y’uru ruganda binubira uburyo abagiraho ingaruka aho bamwe bavuze ko abatera indwara zo mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane ndetse akaba arimo imisenyi.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img