Nyampinga w’u Rwanda wa 2012 MUTESI Aurore yasezeranye imbere y’amategeko

376

KAYIBANDA MUTESI Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we GATERA Jacques nu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aba bombi basezeranye kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2024 mu muhango wabereye ahantu hihariye. Inshuti, imiryango n’abavandimwe bari babukereye baje kubashyigikira.

Abarimo Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, Ernesto Ugeziwe, itsinda rya Charly&Nina, Cedruc, Lionel ukina Basketball n’abandi ni bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango.

Nyampinga Mutesi Aurore unafatwa na benshi nka nyampinga w’u Rwanda w’ibihe byose uretse iri kamba yegukanye muri 2012 yanegukanye ikamba rya Miss Fespam Panafrica yegukanye muri 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo muri 2013 yabereye i Minsk mu murwa mukuru wa Belarus.