Nyampinga wakunzwe na benshi yerekanye umukunzi we

231

Kuri uyu wa gatatu mu gihe hizihizwa umunsi wa Mutagatifu Valentin wahariwe abakundana, nyampinga KEZA Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga MUHETO NSHUTI Divine muri 2022 yerekanye umukunzi we ndetse amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.

Nyampinga Keza abinyujije kuri Instagram yerekanye umukunzi we ndetse amwifuriza umunsi mwiza wa Mutagatifu Valentin aho yashyizeho amafoto y’aba bombi bishimanye ubundi ayaherekesha amagambo amwifuriza umunsi mwiza ndetse n’umurongo wo muri Bibiliya ‘1 Abanyakorinti 13’ aho ari umurongo ugaragaza ko urukundo ruruta byose.

Uyu mukunzi wa Nyampinga Keza Maolithia yitwa Cedric RUTAZIGWA akaba asanzwe amenyerewe mu gukoresha abantu imyitozo ngororamubi (Trainer).

Amakuru ahari yemeza ko aba bombi bamaze igihe bakundana n’ubwo batigeze babishyira ku karubanda na mbere.

Miss Maolithia n’umukinzi we Cedric