Nyambo yavuze iby’urukundo rwe n’umubyinnyi Titi Brown

959
Titi Brown na Nyambo

Nyambo yasobanuye iby’urukundo rwe na Titi Brown avuga ko badakundana nk’uko benshi bakomeje kubikeka ko ahubwo ari inshuti bisanzwe.

Ibi Nyambo yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yasobanuye ko we na Titi Brown batari mu rukundo ko ahubwo ari inshuti bisanzwe.

Yagize ati;”Ni inshuti yange, ni inshuti yange cyane, ni umwana mwiza. Ni inshuti yange kandi ntabwo tuzareka ubushuti bwacu kubera ayo magambo mwirirwa muvuga.

Urukundo rw’umukinnyi wa filime Nyambo Jessica uzwi nka Nyambo n’umubyinnyi ISHIMWE Thierry uzwi nka Titi Brown rwatangiye guhwihwiswa muri Gashyantare uyu mwaka.

Hari ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) tariki 14 Gashyantare 2024 ubwo aba bombi bagaragaraga basohokanye kandi bishimanye mu bwato.

Wanyura hano usoma inkuru bifitanye isano: https://www.amakurumashya.rw/titi-brown-yahakanye-ibyurukundo-rwe-na-miss-nyambo/