Nyamasheke: Ubwato bw’Abanyekongo bwarohamye mu Kivu bavuye guhaha

888

Ubwato bw’Abanyekongo bari bavuye kugura amatungo mu karere ka Nyamasheke bwakoze impanuka maze burohama mu Kivu bituma amwe mu matungo apfa.

Aba banyekongo bari bavuye kugura aya matungo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Macuba, akagari ka Rugali, umudugudu wa Matare, mu isoko rya Rugali. Amatungo yari inka 50 n’ingurube 45.

Impanuka y’ubwato ikimara kuba kuri uyu wa kane inzego z’umutekano wo mu mazi n’ubuyobozi bahise batabara maze babasha kurohora inka 32 basanga inka 4 zapfuye naho izindi 28 zarokotse naho ingurube 32 zapfuye harokoka ingurube 4 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi, ACP RUTIKANGA Boniface.

ACP Rutikanga avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana gusa ishobora kuba yaturutse ku buremere bw’amatungo ubu bwato bwari butwaye.

ACP Rutikanga yaboneyeho kongera kwibutsa abakora ingendo zo mu mazi kuzajya bitwararika ndetse bakirinda gutwara ibintu biruta uburemere bw’ubwato.

Yaboneyeho kandi kwibutsa abarema amasoko yo mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bazajya bitwararika mu gihe bambuka banyuze mu mazi.

Uretse aya matungo yaguye muri iyi mpanuka, ntamuntu wigeze uhasiga ubuzima kuko bose babashije kuva mu mazi ari bazima.

Zimwe mu nka n’ingurube ntizabashije kurokoka imapnuka y’ubwato