Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Latvia.

1497
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Riga muri Latvia, mu ruzinduko rw鈥檃kazi rwa mbere agiriye muri icyo gihugu, ndetse akaba na Perezida wa mbere w鈥橝furika ugisuye.

Ni kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 ukwakira 2024 nibwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Latvia ao azamara iminsi itatu muri uru ruzinduko rw’akazi akaba araganira na mugenzi we, Edgars Rink膿vi膷s we kuri uyu wa gatatu tariki 2 ukwakira 2024 bakaza kugirana ibiganiro birambuye ariko birabera mu muhezo.

kuri uyu wa kabiri nibwo Nyakubahwa Paul Kagame yageze muri Latvia aho 聽yabanje gusura inzu ndangamurage y鈥檌ki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n鈥檃mateka ya Latvia.

Mu ibindi mubyo azakora harimo nuko azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y鈥檜bwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Latvia ni Igihugu giherereye mu Majyaruguru y鈥檜 Burayi. Gifite ubuso bwa Kilometero kare ibihumbi 64,589 (64,589 km2), kikaba gituwe n鈥檃bagera kuri miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.

U Rwanda na Latvia akaba ari ibihugu byatangiye kugirana umubano weruye guhera muri 2007, ibyo bituma聽 u Rwanda rwohereza ambasaderi w’igihugu muri 2022.