Nyabugogo: Umugabo yiyahuye nyuma yo kuribwa agashirirwa mu mikino y’amahirwe

677

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 umugabo w’imyaka 55 y’amavuko yahanutse ku nyubako ya Nkundamahoro maze agwa hasi ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo witwa KAYITARE Maurice yahanutse ku nyubako iherereye ahazwi nka Nyabugogo mu mudugudu wa Akabeza, Akagari ka Kimisagara, umurenge wa Kimisagara ni mu karere ka Nyarugenge.

Uyu si we muntu wa mbere uhanutse muri iyi nyubako ya Nkundamahoro agahita yitaba Imana kuko hari n’abandi bantu bagiye bahapfira.

Abari hafi aho bavuga ko uyu mugabo yaba yiyahuye nyuma yo kuribwa agashirirwa ubwo yakinaga imikino y’amahirwe ‘betting’.

Umunyamabanga Nshwingabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, KALISA Jean Sauver yavuze ko uwo mugabo akimara guhanuka yahise yitaba Imana ndetse umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,  bahageze bakaba banatangiye iperereza ryimbitse ku cyaba cyateye uru rupfu.