spot_img

NTIBISANZWE: UMWANA WA CRISTIANO ASHOBORA GUKINIRA AMAKIPE Y’IBIHUGU MENSHI

Kizigenza muri ruhago Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu amwita Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro Junior, uyu mwana ariko nyina ntiyigeze amenyekana ndetse Cristiano nitiyigeze amutangazaho byinshi.

Cristiano Jr. wanahimbwe Cristianinho yavutse tariki ya 17 Kamena 2010 avukira California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuba yaravukiye muri Amerika, Cristiano Junior bimuha uburenganzira bwo kuba yakinira ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri 2009 Cristiano Ronaldo yerekeje muri Real Madrid avuye muri Manchester United, aha yahamaze imyaka 9 kuko yahavuye muri 2018. Muri iyi myaka ni nabwo Cristiano Jr yavutse ndetse akurira muri Espagne, kugeza ku myaka 8 y’amavuko Cristiano Jr. yabaga muri Espagne ni naho yakuriye. Kuba yahitamo gukinira ikipe y’igihugu ya Espagne birashoboka ndetse ntawamuveba kuko ariho yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe.

Byashoboka ko Cristiano Jr. yakinira n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza cyangwa Ubutaliyani kuko naho yarahabaye mu gihe se Cristiano Ronaldo yakiniraga amakipe ya Manchester United na Juventus de Turin gusa ho yahabaye igihe gito kidashobora gutuma yatekereza gukinira amakipe y’ibi bihugu.

Kuri ubu Cristiano Ronaldo ari gukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia, n’umwana we Cristiano Jr. ari gukinira ikipe y’abana ya Al Nassr, aha naho kuko ntagihe kinini arahamara kuba yakinira ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia bifite amahirwe ari munsi ya 0%.

Ntawakwirengagiza ko nyirakuruza wa Cristiano Jr. ubwo ni nyirakuru wa Cristiano Ronaldo aturuka muri Cape Verde ku mugabane w’Afurika, ibi nabyo byaha uburenganzira Cristiano Jr. bwo kuba yakinira Cape Verde.

Nyamara ariko hejuru y’ibyo byose, Cristiano Ronaldo ni umunya-Portugal wanakiniye Portugal, ku kigero cyo hejuru Cristiano Jr. ashobora gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal n’ubwo bwose iki gihugu afitiye ubwenegihugu atigeze agituramo gusa ni cyo se Cristiano Ronaldo akinira.

Cristinao Jr. unuhungu w’imfura wa Cristiano Ronaldo

Kuri ubu Cristiano Jr. afite imyaka 13, akinira ikipe y’abakiri bato ya Al Nassr ndetse agakina nka rutahizamu nka se. Icyo wakwibaza, ese Cristiano Jr. imfura ya Cristiano Ronaldo azatera ikirenge mu cya se?

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img