Ntibikiri inkuru: APR BBC yatsinze REG BBC igera ku mukino wa nyuma wa betPawa Playoffs

884

APR BBC yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka, betPawa Playoffs 2024, itsinze REG BBC imikino 3-0.

Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Nzeri 2024 nibwo hakinwaga umukino w’umunsi wa gatatu wa BetPawa Playoffs muri Petit Stade i Remera ahabereye imikino ibiri ibanza.

Umukino wa APR BBC na REG BBC wagiye kuba ukurikiye uwahuje Patriots BBC na Kepler BBC, uyu mukino ukaba wasize Patriots BBC igeze ku mukino wa nyuma itsinze Kepler BBC imikino 3-0.

APR BBC yagiye gukina uyu mukino yizeye ko niwutsinda igera ku mukino wa nyuma kuko ariyo yatsinze imikino ibiri ibanza, abakinnyi b’iyi kipe banabigaragaje ubwo bifotozaga mbere y’umukino bazamuye intoki eshatu.

Ku rundi ruhande, REG BBC yagombaga kurwana n’akuka ka nyuma ngo irebe ko yatsinda uyu umukino hakiyambazwa umukino wa kane kuko amakipe aba agomba gukina imikino itanu ariko agatanguranwa gutsinda imikino itatu.

Umukino watangiye saa mbiri n’igice z’ijoro, abakunzi ba basketball bari bakubise buzuye muri Petit Stade.

Agace ka mbere karanzwe na turnover nyinshi (gutakaza umupira udakoze amanota) ku mpande zombi gusa ihangana ari ryose, aka gace karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 16 ku manota 15 ya REG BBC.

Mu gace ka kabiri, APR BBC yabaye nziza cyane mu kwinjira no mu gutsinda amanota atatu byatumye igatsindamo amanota 20 naho REG BBC itsinda amanota 11.

Amakipe yagiye kuruhuka APR BBC iyoboye umukino n’amanota 36 ku manota 26.

N’ubwo REG BBC yarushwaga amanota 10 na APR BBC gusa ikizere cyari cyose dore ko hari hakibura iminota 20 ihwanye n’uduce tubiri.

Mu gace ka gatatu, REG BBC yavuye inyuma ikuramo amanota yarushwaga maze amakipe yombi anganya amanota 52-52, abafana ba REG BBC bongereye umurindi ngo bareye ko ikipe yabo yabona insinzi, aka gace karangiye REG BBC itsinze amanota 19 ku manota 12 ya APR BBC.

Kugeza aha umukino warugishoboka ku mpande zombi.

Bigeze mu gace ka kane, REG BBC yaranzwe n’amakosa menshi arimo kubura umuntu utera mu gakangara neza (Shooter) na ba myugariro beza (Centers/Pivot).

Iki cyuho APR BBC yagikoresheje nk’intwaro maze iba nziza mu gutsinda amanota atatu byatumye itsinda amanota 18 muri uyu mukino ku manota 16 ya REG BBC, umukino muri rusange urangira APR BBC itsinze amanota 66-61, igera ku mukino wa nyuma ityo.

Axel Mpoyo, Isaiah Jaleel Miller bombi bakinira APR BBC na Antino Alvalezes Jackson ukinira REG BBC nibo batsinze amanota menshi muri uyu mukino, batsinze amanota 17 buri umwe.

Ku mukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs, APR BBC izahura na Patriots BBC.

Kubera iki bitakiri inkuru kubona APR BBC yatsinze REG BBC?

Imyaka ibaye ibiri ikipe ya REG BBC itazi gutsinda APR BBC uko bisa.

Umwaka ushize wa 2023, aya makipe yahuye inshuro esheshatu harimo inshuro ebyiri za shampiyona n’imikino ine y’umukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs, iyi mikino yose yarangiye APR BBC itsinze REG BBC.

Muri uyu mwaka wa 2024, aya makipe yahuye inshuro esheshatu harimo inshuro ebyiri zo muri shampiyona, umukino wa nyuma w’igikombe cya Rwanda Cup cyakinwaga ku nshuro yacyo ya mbere, n’inshuro eshatu muri 1/2 cya BetPawa Playoffs, iyi mikino yose yarangiye APR BBC itsinze REG BBC.

Muri make, imyaka ibaye ibiri REG BBC idatsinda APR BBC, imikino 12 iheruka guhuza aya makipe mu marushanwa yose yarangiye REG BBC itsinzwe.

REG BBC iheruka gutsinda APR BBC tariki 2 Nzeri 2022, icyo gihe yayitsinze amanota 72-66, hari mu mukino wa 1/2 cya Playoffs.

Icyo gihe REG BBC yahise isezerera APR BBC iyitsinze imikino 2-1 kuko bakinaga imikino itatu bagatanguranwa umwe, ndetse byarangiye itwaye igikombe itsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma imikino 2-1.