Umugande w’umushoramari akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan yavuze ko adateze gusubirana na Diamond Platinumz wanahoze ari umugabo nk’uko bimaze iminsi bivugwa.
Ubwo yari mu kiganiro na Millard Ayo, Zari Hassan yasobanuye iby’umubano we na Diamond Platinumz ndetse ko atariwe watumye uyu muhanzi ashwana na Zuchu nk’uko amakuru benshi yabivugaga.
Zari yavuze ko na mbere y’uko agaragara ari kumwe na Diamond n’ubundi urukundo rwa Zuchu na Diamond rwari rugoye cyane kuko bashwana uyu munsi ejo bagasubirana gutyo gutyo.
Yagize ati;”Ntabwo nshaka ko Diamond agaruka, sinshaka kumusubiraho. Zuchu na Diamond bahoraga bagirana ibibazo kuva na mbere. Ibyo Zuchu avuga ko yaretse umubano we na Diamond kubera ariya mashusho ndi kumwe na Diamond ni ibinyoma. Zuchu asiga Diamond buri cyumweru ariko akongera akagaruka. Ntabwo amwizera (Zuchu utizera Diamond) ndetse na nyina ntabwo yishimiye urukundo rwe na Diamond.”
Zari w’imyaka 43 y’amavuko yakomeje agira ati;”Bafite ibibazo byabo mu rukundo kandi ntabwo ari nge wabiteye. Bangeretseho ibintu byose ubwo ibyabo bitagendaga neza. Ibyange na Diamond byararangiye, narashatse kandi nawe yabanye n’abandi bagore mbere ya Zuchu.”
Ibi Zari yabivuze nyuma y’amashusho yagaragaye ari kumwe na Diamond Platinumz maze akavugisha benshi n’ubwo we avuga ko ari amashusho bafashe mu rwego rwo kwamamaze indirimbo nshya Diamond yafatiraga amashusho muri Johannesburg muri Afurika y’Epfo ari naho Zari asanzwe atuye.
Zari avuga ko we na Diamond ibyo gukundana byavuyeho ahubwo ubu ari inshuti bisanzwe rero ko adakwiye kuguma kuryozwa ibyo gutandakanya Diamond na Zuchu. Zuchu we avuga ko yatandukanye na Diamond kubera ayo mashusho.
Diamond ubwo yari ku rubyiniro tariki 24 Gashyantare 2024 hashize umunsi umwe atandukanye na Zuchu yapfukamye hasi imbere y’imbaga maze asaba imbabazi Zuchu avuga ko yavuye Dar es Salaam akajya Zanzibar kugira ngo atungure Zuchu mu gitaramo ke ndetse ko ari inama yagiriwe n’inshuti ye Haji Manara.