Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko naba agomba guhitamo hagati yo guhangana n’ibitero no gufatirwa ibihano, azahitamo gufata intwaro agahangana n’ibyo bitero biriho, atitaye ku bihano biriho.
Ibi Perezida Paul Kagame yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yarabajijwe ku bihugu by’i Burayi byavuze ku guhagarika imfashanyo biha u Rwanda ndetse no kurushyiriraho ibihano kubera ibirego bishinja u Rwanda byo gushyigikira abarwanyi ba M23 baherutse gufata umujyi wa Goma.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yagize ati,”Ibihugu bimwe bifite n’uruhare muri iki kibazo nk’u Bubiligi n’u Budage byahoze bikoloniza (u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), binkangisha ibihano kuko nirwanaho.”
Yakomeje agira ati,”Baratekereza kuntera ubwoba? Reka mbisobanure neza: niba ngomba guhitamo hagati yo guhangana n’ibitero no gufatirwa ibihano, nahitamo gufata intwaro ngahangana n’ibyo bitero biriho, ntitaye ku bihano.”