Niyo uyu munsi bitakunda, ejo bizakunda – Umukandida Sam (Zuby comedy)

829

MUCYO Samson uzwi muri Zuby comedy nka Sam yashishikarije abantu kudacika intege ahubwo bakajya bagerageza amahirwe.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Sam yanditse amagambo agira ati,”Ntugatinye kugerageza icyo wiyumvamo muri ubu buzima turimo kuko nutagerageza ntuzagira icyo ugeraho.”

Yakomeje agira ati,”Niyo uyu munsi bitakunda, ejo birakunda, ikosa ni ukutagerageza.”

Sam kandi yarangije yifuruza icyumweru kiza abamukurikira icyumweru cyiza gitangiye.

Sam ni ubwo yamenyekanye mu rwenya, gusa ubu ni umukandida ku mwanya w’abadepite mu matora ategerejwe mu kwezi gutaha.

Akaba yarasohotse ku rutonde rwemejwe na NEC (National Electoral Commission) rw’abakandida 589 bemerewe kwiyamamariza kuba abadepite.