Niki umuyobozi wa Rayon Sport wasezeye yarabamariye mugihe kijya kugera kumyaka ine(4)

1343
umuyobozi wa RAYON ayisize ahaga

Umuyobozi wa Rayon Sport witwa Jean Fidele Uwayezu waruyobaye iyi ekipe ayibereye Perezida akaba yarayisezereye mu rwego rwo kwegura bivugwa ko abitewe n’uburwayi kandi ko bajyerageza gushaka uwaba amusimbuye.

Jean Fidele yeguye kunshingano ze

Jean Fidele Uwayezu warumaze imyaka 4 ari Perezida w’umuryango wa Rayon sports akaba yeguye mpanda ye y’imyaka 4 yabura iminsi mike, bikaba byaratangajwe kuwa gatanu binyuze kumbuga nkoranyambaga z’uyu muryango. Ibi bikaba bitashimishije abafana kuko ntibabivugahorumwe kuko kugeza ubu nubwo bivugwako ari impamvu z’uburwayi ariko benshi ntibabyumva kimwe.

Uyu akaba yarageze muri Rayon kuwa 24 ukwakira 2020 aha byari nyuma y’inzibacyuho yari iyobowe na Bwana Abudalh Murenzi ao bari abayobozi 3 bari barashyizweho na RGB murwego rwo gucogoza akavuyo kari karavutse kubwa Munyakazi Sadati aho benshi mubagize uyu muryango batishimiraga uko ayoboye iyi ekipe ariko byatangaga ihurizo bibaza aho icyerekezo cye kiri ibyo bituma akurwaho.

Bwana Jean Fidele yayoboranye na abayobozi batandukanye harimo Kayisire Jacques wari Visi Perezida mukuru ubu akaba akora muri Minisiteri ya Sport, hakaba na Ngoga Roger Aimable wari visi perezida wa 2 ndetse n’umubitsi Ndahiro Olivier  ndetse n’umuyobozi nshingwabikorwa ariwe Utanamenye Patrick.

Ibi rero bikaba bisa nkaho byari uruhererekane aho visi perezida wa 1 nuwa 2 bari bareguye hakaba hari hatahiwe perezida nawe ngo asange abandi

Uyu Jean Fidele bivugwako yaramaze kugeza iyi ekipe ibintu byinshi aho yagaruye ubumwe mubakunzi ba ekipe nyuma yaho Sadati yarayivuyemo abenshi batarishimiraga ibikorwa bye, aho yahesheje ekipe igikombe cy’amahoro aho yagiherukaga muri 2016-2017 ayigihesha muri 2023 itsinze APR FC 1:0 kumukino wanyuma kandi icyo gihe yari yabaye iya 3 muri shampiyona kandi umwaka wari wabanje yari yabaye iya 4 bigaragara ko hari icyo yakoze kuko aza yayisanze yariri kumwanya wa 7 muri shampiyona, gusa umwaka nawo ushize yarangije iri ku mwanya wa 2. Ibyo byose bigaragaza ko yari afite intumbero twakita ko ari iyo gutwara igikombe, Ikindi akaba yarakuyeho ikintu cyo guhemba abakinnyi batinze ariko nubwo bitavugwagaho rumwe nubwo byari bitangiye gusenyuka ariko asize Rayon Sports yarabonya abandi bafatanya bikorwa harimo na Canal Plus ibyo bakaba babyubakiraho igihe kirekire.Ikindi akaba yarahesheje ekipe ya abagore igikombe.

peace cup 2023
RAYON women 2023-2024 shampiyona

Ubu kugeza izi saha bikaba bivugwa ko muri iki gihe cyinziba cyuho gishobora kuyoborwa na Ngabo Roben umuvugizi wa Rayon sports ndetse na Ndahiro.

Ibi byose biri kuba mugihe ekipe ifite umukino ku wa 21 Nzeri uyu mwaka na Gasogi United kandi byabangombwa ikaba ishobora kuzakina kuwa 19 Nzeri umukino w’ikirarane wari kuba kumunsi wa 3 wa shampiyona na APR FC mugihe yaba yagarutse ivuye mu  mikino mpuza mahanga. Byumvikana ko bizagora cyane Rayon Sports mugihe idahise ishaka uyobora inzibacyuho.