Nigeria: Umuhanzi Rema yavuze impamvu yambara amadarubindi

898

Umuhanzi Rema wo muri Nigeria yatangaje ko yambara amadarubindi kuko afite ikibazo cyo kutareba neza bitandukanye n’ibyo benshi batekerezaga ko ari ukurimba.

Divine Ikubor wamenyekanye mu muziki nka Rema ndetse agakundwa mu ndirimbo nka ‘Calm down’ yabiciye bigacika, ‘Soundgasm’, ‘Charm’ ndetse n’izindi yavuze ko yambara amadarubindi (Lunette) kubera afite ikibazo cy’amaso.

Yavuze ko afite ikibazo cy’amaso aho areba neza ibintu biri kure ariko bikamugora kureba neza ibintu biri hafi ibizwi nka Long-sightedness. Akaba yambara lunette ngo zimufashe kureba neza n’ibintu biri bugufi.

Ibi Rema yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Capital Xtra ku itapi itukura ubwo yari mu bihembo bya Brit Awards 2024 bitangirwa mu Bwongereza mu murwa mukuru London.

Rema yabajijwe ati,”Tubwire ibanga utigeze ubwira undi muntu uwo ariwe wese.

Rema yamusubije agira ati;”Nkoresha glasses (amadarubindi) kuko mfite ikibazo cyo kureba ibinti biri kure neza ariko simbashe kureba neza ibindi hafi (Long-sightedness).