Nigeria: Mr Ibu yitabye Imana azize uburwayi

854

Umunyabigwi muri sinema ya Nigeria wamenyekanye nka Mr Ibu yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 62.

John Okafor wamenyekanye nka Mr Ibu yaguye mu bitaro bya Evercare Hospital byo muri Nigeria aguye muri koma ku wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2024.

Mr Ibu yabaye muri sinema ya Nigeria imyaka irenga 20 yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo Keziah (2007), 9 Wives (2005), Mr. Ibu (2004), Mr. Ibu 2 (2005), Mr. Ibu and His Son, Coffin Producers n’izindi.

Uburwayi bwa Mr Ibu bwakomeye cyane mu Ukwakira 2023 ubwo yatabazaga ko yahabwa ubufasha kugira ngo abashe kwivuza.

Abakunzi be bumvise ubusabe bwe maze baramufasha.

Kuva icyo gihe umuhungu we Daniel Okafor n’umukobwa yareze Jasmine Chioma (adopted) batawe muri yombi bashinjwa kwinjira muri telefone ya Mr Ibu binyuranyije n’amategeko (hacking) maze bakamwiba agera ku $60,700 (arenga miliyoni 60 z’amanyarwanda).

Kuva aba bana ba Mr Ibu batabwa muri yombi muri Mutarama nibigeze bagira icyo bavuga gusa bagomba kwitaba urukiko tariki 11 Werurwe 2024.

Mr Ibu na Moo imwe muri filime zakunzwe cyane