Umuntu wese iyo ari mu rukundo aba atekereza ko uwo bari kumwe ariwe yaremewe kubana ndetse nta n’uwifuza gukundana n’uwo ataremewe.
Hari igihe bibaho ko uwo mukundana muba mutaremewe kubana, urubuga Elcrema rwakusanyije bimwe mu bimenyetso bishobora kubikwereka.
1.Ntujya utekereza kuri ejo hazaza hanyu mwembi
- Ushobora kuba umaze igihe kitari gito ukundana n’umuntu ariko icyo gihe cyose ukaba nta na rimwe ujya umushyira mu mishinga yawe y’ejo hazaza. Niba ari uko bimeze birashoboka cyane ko Atari we waremewe.
2. Iyo muri kumwe wumva utisanzuye
Iteka iyo uri kumwe n’umukunzi wawe uba wumva udatekanye ndetse akenshi hakaba hari ibyo utamubwira bitewe n’uko umuzi nta shiti rwose uwo si uwawe.
3. Urukundo rwanyu rwatumye wumva nta gaciro ugifite
Urukundo nyarwo rutuma umuntu yigirira icyizere akiha n’agaciro niba wowe rero wumva warabitakaje ushobora kuba ukundana n’uwo utaremewe.
4. Ntiwatinyuka kumwereka inshuti zawe
Niba udashobora kwereka inshuti zawe umuntu mukundana cyangwa ngo we abe yakwerekana mu nshuti ze, ni ikimenyetso ko atariwe waremewe kuko akenshi bigaragaza ko nta shema ryo kuba mukundana mufite.
5. Ibintu byinshi ntimubihuza
Guhuza cyangwa kumvikana ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu mibanire y’abantu bakundana, niba rero udahuza n’umukunzi wawe ibyo wanga akaba aribyo akunda nawe akanga ibyo ukunda ni ikimenyetso cyakwereka ko mutaremewe gukundana.
6. Iteka uba wumva wabivamo
Niba inshuro nyinshi umutima wawe ukubwira gutandukana n’umukunzi wawe ariko ukabyirengagiza ni kimwe mu bigaragaza ko atari uwo waremewe.