Benshi mu buzima usanga babaho ariko ntabyishimo birangwa mu buzima bwabo n’umunezero ari inzozi kuri bo. Izi ni ingingo 6 zibanze zagufasha kugera ku munezero n’ibyishimo byuzuye.
- Koresha igihe cyawe n’imbaraga zawe mu buryo bwiza;
Mu gihe ubaho mu buzima utipfusha ubusa cyangwa ngo wigore cyane ntakabuza ubuzima bwawe ntibuzigera butandukana n’ibyishimo. Kuko ntacyo uzaba wishinja cyangwa ngo wigayire, umuzero ni wo uzarangwa mu buzima bwawe.
2. Gerageza gushima no gushimira ibintu byiza mu buzima bwawe;
Uzasanga abantu benshi mu buzima bwabo batabona ibyishimo bishingiye ku mihangayiko baterwa n’ibyo batabona. Uzasanga umuntu udafite ubumuga na bumwe yiganyira ngo ntakazi afite nyamara akwiye kwibuka ko byibuze we anafite ingingo zuzuye kandi hari abandi batazifite. Ni byiza rero gushima no gushimira ibyiza ufite mu buzima yaba ibito n’ibinini kuko aribyo bizaguha umunezero n’ibishimo mu buzima bwawe.
3. Korera abandi ibikorwa bw’ubugwaneza;
Gufashwa ni byiza ariko gufasha ni byiza kurushaho. Ese ninde utishima nk’iyo abonye uwo yafashije agize aho agera? Ibi byishimo byakumvwa n’umubyeyi wareze umwana, akamukuza, akamubona aba umuntu w’umugabo. Nutiganyira gufasha abandi ntakabuza ibyishimo bizasendera umutima wawe.
4. Tekereza abandi neza;
Hari abantu benshi usanga bahorana ibitekerezo bivuga ngo kanaka aranyanga. Mu gihe mu bitekerezo byawe uhoranamo ‘baranyanga’ ntuzigera ugira ibyishimo mu buzima bwawe. Ni byiza rero kugira ibitekerezo byiza ku bandi kuko aribyo bizaguha umutuzo mu buzima. Nuhindura uko ubona ibintu ntakabuza nabyo bizahinduka. Nukomeza gutekereza ko bagufata nk’udashoboye, ntakabuza nawe uzisanga udashoboye.
5. Ita ku mirire yawe; ubuzima bushingiye ku byo turya, ku mafunguro dufata. Ihatire gufata amafunguro yuzuye unywa amazi ahagije, ukore imyitozo ngororamubiri, uryame igihe gihagije, urye ibiryo bifite intungamubiri, wirinde kubatwa n’inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge. Ibi nuramuka ubyimakaje mu buzima bwawe ntuzigera ubura ibyishimo n’umunezero mu buzima bwawe.
6. Imenyereze gukora ibintu bihoraho; kugira gahunda ngenderwaho mu buzima bwawe bizagufasha guhora wishimye kuko ntakizigera kigutungura mu buzima bwawe ndetse kwicuza muri wowe kuzafungirwa imiryango. Guteganya ibikorwa bya buri munsi bizagufasha guhorana umurongo ngenderwaho bityo n’iterambere ryawe rizaziraho.
Izi ni zimwe mu ngingo 6 zizagufasha kugera ku byishimo n’umunezero mu buzima bwawe. Gukurikiza izi ngingo bizagabanya za birantega zikubuza ibyishimo mu buzima bwa buri munsi.