spot_img

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanenze bikomeye abavuga ko yakira amafaranga y’abakinnyi ngo bahamagarwe mu ikipe y’igihugu avuga ko ibyo ari ukumwangiriza izina.

Ibi Jimmy Mulisa yabivuze kuri uyu wa kane mu kiganiro ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagiranye n’itangazamakuru.

Kimwe mu byagarutsweho muri iki kiganiro, umutoza mukuru w’Amavubi umudage Torsten Frank Spittler yavuze ku kibazo cya HAKIZIMANA Muhadjili aho yahamije ko ari umukinnyi w’umuhanga ariko hari ibyo aba amusaba mu kibuga ntakikore ari nacyo cyatumye atamuhamagara mu ikipe y’igihugu gusa avuga ko azamwicaza bakaganira.

Frank Spittler yavuze kandi ku kibazo cya IRADUKUNDA Elie Tatou aho mu mikino iheruka uyu mukinnyi ukiri muto ukinira ikipe ya Mukura VS yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu yagombaga gukina imikino ibiri harimo uwa Zimbabwe n’uwa Afurika Yepfo gusa uyu mukinnyi yaje gukurwa mu mwiherero wa bagenzi be.

Spittler avuga ko hari ibyo yabanje kumusaba gukora Elie Tatou ntiyabyubahiriza, yagerageje kumushaka ngo baganire ngo nyamara Elie Tatou ntiyabonetse, yanamubwiye kuba yamusaba imbabazi kuko gukosa bibaho nyamara nabwo Elie Tatou ntacyo yigeze abikoraho.

Icyakora umutoza Spittler ashimangira ko uyu mukinnyi ari umuhanga ndetse afite umupira ku kirenge.

Spittler kandi yavuze ko abakinnyi b’abanyarwanda hari akantu batagira, nk’ubwo yazaga yasanze batazi gucenga akavuga ko ari ikibazo kiba kigomba kuba cyarakemutse mu bwana ariko kandi ko ariwe mutoza ukwiye Amavubi ndetse uzayafasha.

Ku bijyane n’imikino Amavubi aheruka gukina, umutoza Spittler yavuze ko abakinnyi bahamagawe atari we wabahamagaye. Ngo yasabye buri mutoza guhamagara abakinnyi 3 kuri buri mwanya ubundi yihitiramo.

Uyu mutoza kandi yahize kongera kugarura nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAMAGE kuri Stade, ni nyuma yaho Perezida Kagame atangaje ko atakireba umupira w’amaguru w’u Rwanda kubera amarozi na ruswa ziwubamo, ibi yabivugiye mu nama y’igihugu y’Umushyikirano.

Umutoza wungirije w’Amavubi Jimmy Mulisa nawe yagize icyo avuga, yatangiye ashimira abamwandikiye ubutumwa bwiza bwo kumutera imbaraga, avuga ko we nk’umutoza wungirije ari umujyana w’umutoza mukuru.

Yahise akomoza ku kibazo cya NSHUTI Innocent aho byavuzwe ko uyu mukinnyi yaba aha amafaranga umutoza Jimmy Mulisa kugira ngo amuhamagare mu ikipe y’igihugu. Aha Mulisa yagize ati;”Ni gute nakwakira amafaranga y’umukinnyi kandi ninjiza amafaranga menshi kumurusha? Ibyo ni ukwangiza izina ry’umuntu.”

Yakomeje agira ati;”Uyu si umutoza wa mbere ukinishije Nshuti, ahari Nshuti yumvira ibyo abatoza bamubwira.”

Yasoje ijambo rye avuga ko kuvuga ku bakinnyi atari bibi ahubwo bibatera imbaraga ariko ko atari byiza kuvuga ngo kanaka yanga kanaka.

Check out other tags:

Most Popular Articles