spot_img

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 ubwato bwavaga mu karere ka Ngoma bwerekeza mu karere ka Rwamagana bwarohamye mu kiyaga cya Mugesera, abantu batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana naho abandi barindwi baburiwe irengero.

Ubu bwato bwavaga mu karere ka Ngoma, umurenge wa Rukumberi bwerekeza mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Karenge bwari butwaye abantu barenga 40, bwaje kurohama mu kiyaga cya Mugesera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ahagana saa kumi.

Impamvu yaba yatumye ubu bwato burohama, amakuru avuga ko ubundi mu busanzwe ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 15 ari nabo bufitiye ubwishingize gusa ubwo bwarohamaga bwari butwaye abantu barenga 40. Ntakabuza ko ibi aribyo byatumye ubu bwato burohama.

Abantu batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, abantu barindwi bo ntibaraboneka kuko baburiwe irengero naho abandi bantu 31 nibo barohowe mu kiyaga cya Mugesera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, SP TWIZEYIMANA Hamduni, yemeje aya makuru avuga ko iyi mpanuka yatewe no kuba ubu bwato bwari butwaye umubare w’abantu budafitiye ubushobozi.

Yagize ati;”Ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri, rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.

SP Hamduni avuga ko ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ariryo ryihutiye gutabara maze abantu 31 bararohorwa, bakuramo n’imirambo itandatu yarimo abantu bakuru n’abana babiri barimo n’uwarufite amezi ane, imibiri yabo ikaba yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana.

SP Hamduni yaboneyeho kwibutsa no gusaba abasare kujya bubahiriza amabwiriza yose, bakirinda gutwara abantu barengeje ubushobozi ubwato bwabo kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato nk’iyi yabaye ku munsi w’ejo.

Check out other tags:

Most Popular Articles