Umukinnyi wa Al-Ittihad yo muri Arabiya Sawudite, N’Golo Kanté aravugwaho kuba yarakoreye ubukwe i Bamako muri Mali aho avuka akaba anamaze iminsi ahakorera uruzinduko rwo kuhasura kuko ubusanzwe akinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Aya makuru y’ubukwe bwa N’Golo Kanté yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku gitangazamakuru kitwa Dékalé Mag aho cyagaragaje ifoto y’uyu mukinnyi yambaye nk’umukwe bijyanye n’umuco wo muri Mali ari kumwe n’umugeni hanyuma cyandikaho amagambo agira ati,”Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa ariko ukomoka muri Mali, N’Golo Kanté, bidasubirwaho yakoze ubukwe uyu munsi i Bamako.”
Aya makuru yatangiye gukwirakwira hose ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe babihuza no kuba yaba ariyo mpamvu N’Golo Kanté yagiriye uruzinduko muri Mali.
N’ubwo bamwe bari batangiye kwizera aya makuru gusa umwe mu nshuti za hafi za N’Golo Kanté yanyomoje aya makuru avuga ko ari ibinyoma.
N’Golo Kanté ni umukinnyi wo mu kibuga hagati w’imyaka 33 y’amavuko. Yamenyekanye cyane mu ikipe ya Chelsea ubwo yatwaranaga nayo igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza, English Premier League na UEFA Champions League ndetse no mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa by’umwihariko ubwo yatwaranaga nayo igikombe cy’Isi muri 2018.
Uretse kuba ari umukinnyi mwiza mu kibuga gusa N’Golo Kanté benshi banamukindira uburyo yitwara hanze y’ikibuga kuko n’umukinnyi utavuga menshi kandi ubaho ubuzima bworoshye, uhora yisekera, utagira amahane, mbese witonda kandi ukunda gufasha.
