Neymar yongeye kugira ikibazo cy’imvune

128

Neymar Jr yongeye kugira ikibazo cy’imvune mu mukino ikipe ye ya Santos yatsinzemo Atletico Mineiro ibitego 2-0 muri shampiyona ya Brazil mu ijoro ryakeye.

Neymar yasohotse mu kibuga ku munota wa 34 ataka ikibazo cyo mu itako ry’ibumoso.

Neymar w’imyaka 33 ni umwe mu bakinnyi bazamutse neza ava mu ikipe ya Santos yerekeza muri FC Barcelona.

Bitewe n’impano idashidikanywaho uyu munya-Brazil yagaragazaga benshi bamwitezeho byinshi na nyuma yo kwerekeza muri Paris Saint Germain mu Bufaransa.

Inkuru ya Neymar yakomeje kuba nka kumwe utegereza amaso agahera mu kirere kuko ahubwo aho gutera imbere yasubiraga inyuma ahanini bitewe n’ibibazo by’imvune bitamubaniye.

Nk’imvune iheruka ikomeye yagize ni iyo muri 2023 ubwo Brazil yakinaga na Uruguay mu gushaka itike y’igikombe cy’isi. Iyi mvune yatumye amara umwaka wose adakina ndetse kuva icyo gihe ntiyigeze yongera kuba Neymar mwiza nka mbere.

Nyuma yo gusubira muri Santos avuye muri Al Hilal, Neymar yongeye kwitwara neza atsinda ibitego bitatu mu mikino 4 byatumye yongera no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Brazil nyuma y’amezi 17.

N’ubwo yari yahamagawe, Neymar yakuwe mu bakinnyi bari gukinira Brazil mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yo ku mugabane w’Amerika muri Werurwe bitewe n’ibibazo by’imvune n’ubundi.

Umutoza wa Santos, Cesar Sampaio avuga ku mvune ya Neymar yo mu ijoro ryakeye yavuze ko ntamakuru arambuye aramenyekana ku mvune ya Neymar bityo ko ntacyo yatangaza kuko hakiri kare.

Sampaio nyuma y’umukino yakomeje avuga ko imvune ya Neymar yakomye mu nkokora imikinire ikipe ye yari yateganyije ndetse ko ari ugusenga ngo iyi mvune ntizamare igihe kirekire.