spot_img

Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage ikomeje kwiruka kuri myugariro wo ku ruhande wa Newcastle United Kieran Trippier gusa Newcastle United nayo ikomeje kumurambaho ndetse yanze amafaranga Bayern Munich yatanganga.

Umwongereza Kieran Trippier w’imyaka 33 y’amavuko yageze muri Newcastle United muri 2022 avuye muri Atletico Madrid. Uyu ni umwe muri ba myugariro beza bo ku ruhande bariho kuri ubu.

Ikipe ya Bayern Munich yagaragaje ubushake bukomeye bwo kugura uyu mukinnyi ndetse yari yohereje miliyoni €15 nk’ikiguzi ke. Ikipe ya Newcastle United ariko yateye umugongo ayo mafaranga ndetse yibutsa ikipe ya Bayern Munich ko uyu mukinnyi atagurishwa.

N’ubwo Bayern Munich yangiwe kugura uyu mukinnyi gusa amakuru aravuga ko yamaze kohereza andi mafaranga yifuza uyu mukinnyi ndetse ngo yiteguye guhatiriza kugeza isoko ry’igura n’igurisha rirangiye.

Mu gihe Bayern Munich itabona Kieran Trippier ngo gahunda ni ukwerekeza amaso mu ikipe ya Paris Saint Germain gushaka umukinnyi w’umufaransa Nordi Mukiele w’imyaka 26 y’amavuko.

Check out other tags:

Most Popular Articles