NESA yatangaje ko abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta batatuzuza ibisabwa ko ntayandi mahirwe ahari.

132

NESA n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri aho cyamenyekanishije ko nta gihe cyangwa iminsi izingerwaho ku abanyeshuri bari kwiyandikisha bazakora ibizamini bisoza icyiro cy’amashuri yisumbuye ndetse nikiciro rusange.

Ukwezi kurashize abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma w’ibyiciro bitandukanye by’amashuri hirya no hino mu gihugu batangiye kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa internet ruzwi nka ‘SDMS’.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bitari byoroshye kuko urwo rubuga rwahurirwagaho n’abanyeshuri biyandikisha bose bo mu gihugu.

NESA igaragaza ko ubwo bwinshi bw’abanyeshuri biyandikishaga butabangamiye imigendekere myiza y’icyo gikorwa ngo gitinde kuko bwa mbere kuva icyo kigo cyabaho ari bwo igihe cyatanze cyo kwiyandikisha cyubahirijwe nta banyeshuri bacikanwe ngo bongererwe igihe.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yabwiye RBA ko iyo ari intambwe nziza mu kwihutisha indi myiteguro n’igenemigambi bikenewe mbere yo gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/25

Yagize ngo  “Impamvu tuba twashyizeho igihe ntarengwa ni uko urebye ibindi bikorwa byose bikurikiraho bishingira kuri iyo mibare [y’abiyandikishije] kuko tuba tuyikeneye.”

Yavuze ko kandi NESA iri kwiga uburyo mu gihe kiri imbere hanozwa imikoreshereze y’iryo koranabuhanga mu kwiyandikisha nko kuba intara zajya zibisikana, buri imwe ikagira igihe abanyeshuri bayo biyandikisha

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bazagira amanota meza kurusha abandi ari bo bazaba bafite amahirwe yo kubona ibigo bazigamo bacumbikirwa kuko ari bike cyane cyane ibyo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.