Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC

1170
Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC

Umunyamakuru Mutesi Scovia yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, Rwanda Media Commission (RMC) muri manda y’imyaka ine iri imbere asimbuye Barore Cléophas warurangije manda ye.

Ibi byemejwe mu matora yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 yabereye muri Lemigo Hotel kuva saa munani z’amanywa n’ubwo yakerereweho isaha n’iminota 15.

Mutesi Scovia yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya nyuma y’uko Rwanyange Rene Anthere usanzwe ufite igitangazamakuru cya Panorama.rw bari bahanganye yemeye kumuharira.

Kuko Mutesi Scovia yarasigaye ari umukandida umwe, hahise hiyambazwa gutora ‘yego‘ na ‘oya‘ ngo yemezwe nk’umuyobozi mushya wa RMC.

Aya matora yaje kwemeza Mutesi Scovia nyuma yo kugira amajwi 87 mu bantu 123 batoye, amajwi 35 yabaye imfabusa naho ijwi rimwe ritora oya.

Abari bemerewe gutora akaba ari abanyamakuru bafite ibyangombwa (ikarita) bibemerera gukora akazi k’itangazamakuru mu Rwanda ndetse bari bitabiriye aya matora.

Mu bandi bayobozi batowe, Visi Perezida yagizwe Rev. Uwimana Jean Pierre naho umunyamabanga aba Nyirarukundo Xavera.

Abandi bari mu nteko nyobozi ni Dr Gahongayire Liberata na Me Muhirwa Audace aribo buzuza inteko nyobozi ya RMC.

Mutesi Scovia asanzwe amenyerewe mu itangazamakuru nka nkiri gitangazamakuru MamaUrwaGasabo ndetse yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga B&B F.M Kigali.

Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC
Cleophas Barore wari umuyobozi wa RMC