Muri TM Rutsindura, iseminari izambikwa na kompanyi yambika Rayon Sports FC na Bugesera FC

1197
Umwambaro Kwesa Collection yahaye PSVF nk'impano

Amakipe ya volleyball ya Petit SĂ©minaire Virgo Fidelis de Butare azambara umwambaro wa Kwesa Collection mu irushanwa ryo kwibuka RUTSINDURA Alphonse ritegerejwe mu mpera z’iki cyumweru tariki 8-9 Kamena 2024.

Kwesa Collection niyo isanzwe yambika amakipe y’umupira w’amaguru akina ikiciro cya mbere mu Rwanda nka Rayon Sports FC na Bugesera FC.

Amakipe ya PSVF azitabira iri rushanwa rya Tournoi Memorial Rutsindura ni abiri: ikipe imwe mu kiciro rusange (Tronc-commun / O’level) n’ikipe imwe mu kiciro cy’amashuri makuru (SupĂ©rieur / A’level).

Kwesa ikaba yageneye aya makipe yombi imyambaro azakoresha bwambere muri iri rushanwa.

Kwesa yahaye PSVF iyi myambaro nk’impano, biturutse ku muyobozi w’iyi kompanyi ikora ibijyanye n’imideli, NSENGIYUMVA Alain Abraham warerewe muri PSVF akaba anabarizwa mu muryango mugari w’abarerewe muri iyi seminari uzwi nka ASEVIF (Association des Anciens SĂ©minaristes de Virgo Fidelis).

ASEVIF niyo iza ku isonga mu gufatanya n’ubuyobozi bwa PSVF mu gutegura irushanwa rya Tournoi Memorial Rutsindura.

Tournoi Memorial Rutsindura itegerejwe mu mpera z’iki cyumweru tariki 8-9 Kamena 2024 ikazabera muri PSVF.

Amakipe ya volleyball mu byiciro bitandukanye akaba ategerejwe muri iri rushanwa.

Amakipe azitabira mu byiciro bitandukanye birimo: amashuri abanza (abahungu n’abakobwa), ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (abahungu gusa), ikiciro gikuru cy’amashuri yisumbuye (supĂ©rieur), ikiciro cy’amakipe akina ikiciro cya mbere (abagabo n’abari n’abategarugori), ikiciro cy’abakanyujijeho (Veterans) n’ikiciro cy’abakina volleyball yo ku mucanga).

Umwambaro Kwesa Collection yahaye PSVF nk’impano