Mumyaka mike cyane byagaragaye ko abahanzi nyarwanda batinye ihangana muri muzika n’abana bakizamuka.

801
Rwandan music hits

Umuziki nyarwanda ndetse n’iterambere ry’uyu muziki bigirwamo uruhare n’itangazamakuru ryo mu Rwanda kandi benshi uko bawutangira siko bawutindamo kuko bigaragara ko hari abagenda bavukamo ari bashya kugeza aho baza bakaba bakwicaza benshi kuruhando nyarwanda.

Mbere kuririba cyangwa gukora umuziki byakorwaga n’umuntu wiyumvamo Impano ndetse kandi ubishoboye afite Amafaranga kandi nabamushyigikiye ari benshi dore ko hagaragaraga ibikorwa byinshi byagendaga bibafasha mukumenyekana ndetse no guteza imbere impano zabo hamwe no guterimbere ubwabo, nkaho bafashwaga na PGGSS(Primus Guma Guma Super Star) ubu itakiriho.

Bamwe mubahanzi bakanyujijeho bigatinda bakaba baranafashe akagozi ka muzika igihe kirekire ariko bikaza kwanga hagati ya 2005 kugereza 2015 harimo Lil_G watangiye umuziki ari umwana muto w’imyaka 12 arakundwa cyane kubera impano yarafite kandi bigaterwa nuburyo yatangiye ari muto cyane ibyo bigatangaza benshi kandi bigatuma bamukunda, akaba aheruka indirimbo ye nshya yitwa ESE UJYUNKUMBURA hashize imyaka 8.

Lil_G umuhanzi watangiye akiri muto

Hakazaho uwitwa King James uyu we bivugwa ko yahisemo gukurikira gushaka amafaranga kandi bakavuga ko yagiye kwita ku mishinga ye myinshi akora dore ko ari umwe mubahanzi bafite amafaranga menshi muri iki gihugu cy’u Rwanda nawe kuva akaba aherutse gushyira indirimbo nshya yitwa EJO yakoze hakaba hashize amezi 4 isohotse , gusa we avuga ko atavuye mumuziki ahubwo abikora uko abyumva kugirango abakunzi be batazamukumbura cyane.

Nushaka umwite RUHUMURIZA( king James)

Hari n’uwitwa Igor Mabano wamenyekanye cyane dore ko we yabashije no kwiga ibi bintu bijyanye n’umuziki ku NYUNDO, gusa nawe bigaragara ko amaze igihe kinini kandi kirekire adashyira hanze indirimbo kandi yari yarakunzwe nabenshi dore ko yatumirwaga mu bitaramo byinshi kandi akaba nawe yaritabiriyeho Iwacu Muzika Festival iterwa ubu inkunga na MTN-RWANDA akaba aheruka indirimbo yitwa ENERGY ndetse niyitwa THE ONE hakaba hashije imyaka 2.

Igor Mabano

Aha niho hagaragaramo nabandi bahanzi benshi harimo Nasoon uheruka indirimbo yitwa MUTIMA, Lilian Mbabazi uzwi kuri YEGWE WEKA yafatanije na Kitoko, Priscilla nawe uherukwa undirimbo yitwa BIREMEWE, Miss Chanel nawe uheruka cyera kuri Ndagukunda Bihebuje ndetse na Miss Jojo  uzwi kuri SIWEZI ENDA hakaba haciye imyaka 14.

Nasoon photo
Priscilla
Miss Chanela

Ndetse ntabwo twakwibagirwa  itsinda rya Urban Boyz hamwe na Dream Boyz ndetse na KGB aba bose akaba ari abahanzi bigeze kugira hits muri 2005-2015 gusa ubu bamwe ntibakigaragara ndetse benshi basa nkababivuyemo kubera ko hari byinshi babisimbuje kugeza ubu hakaba hari kuzamuka icyiciro cyabakiri bato nkaba Juno Kizigenza, Yampano, Okkama, Afrique nabandi benshi bari kubizamo baranabyize.