spot_img

Willy Essomba Lèandre Onana mumagambo akora kumutima yasezeye kuba Rayon ati aha ninko murugo, bibaye ngombwa nanagaruka.

Ni mu butumwa uyu rutahizamu usatira cyane anyuze ku ruhande uri mu nzira ajya muri Turikiya aho asanze Simba SC kwitegura umwaka w’imikino utaha yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Onana yavuze ko bimugoye gusezera igihugu yafataga nko mu rugo he ha kabiri nyuma ya Cameroun kuko yahagiriye ibihe byiza.

Ati “Banyarwanda bakundwa duhuriye kuri ruhago, birangoye kuvuga amagambo akurikira harimo no gusezera igihugu mfata nko mu rugo ha kabiri nyuma y’igihugu cyange Cameroon nabayeho ubuzima bwiza mu Rwanda, nahagiriye inshuti nyinshi, abavandimwe, ndabashimira mwese kandi muzampora mu bitekerezo.”

Yashimiye Cyane Rayon Sports na perezida wayo bamuhaye amahirwe yo kugaragariza Isi impano ye ndetse nicyo ashoboye.

Ati “Ku ikipe yanjye Rayon Sports (Gikundiro) sinabona amagambo ahagije yo kubashimira n’umutima wanjye, mwaranyiziye, mumpa amahirwe yo kwereka Isi impano yanjye, aha ndanashimira komite ya Rayon Sports iyobowe na perezida Jean Fidele Uwayezu.”

“Abatoza twakoranye buri munsi kugira ngo mbe umukinnyi mwiza ndabashimira.Abakinnyi bagenzi banjye ndabakunda mwese kandi mwarakoze. ”

Yafashe umwanya kandi anashimira umujyanama we wanamufashije kujya muri Simba SC, Karenzi Alex, aho yavuze ko yamufashaga kugira ngo azavemo umukinnyi mwiza atabikoreye akazi gusa, ahubwo yari nk’umuvandimwe we.

Yabwiye abafana ba Rayon ko bazamuhora ku mutima kandi ko na we azahora ari umwe mu bagize umuryango wa Rayon Sports.

Ati” Ndashimira by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports, muri aba mbere nabonye nzahora ndi umwe muri mwebwe, mufite umwanya w’umwihariko mu mutima wanjye.”

Yasoje asaba imbabazi niba hari uwo yabangamiye mu gihe yamaze muri Rayon Sports kuko na we ari umuntu yakosa.

Willy Essomba Léandre Onana yageze muri Rayon Sports 2021 ayikinira imyaka 2, ayisoje akaba yarabengutswe na Simba SC yo muri Tanzania ihita imusinyisha akaba ariho agiye gukomereza gukina umupira.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles