Umukobwa wo mu karere Rutsiro mu ntara y’ Iburengerazuba yatangaje byeruye uko yarongowe n’ umugabo w’ umusirikare ndetse ufite amapeti ari hejuru ataranuzuza imyaka 14 y’ubukure , ngo icyo gihe yari atarajya mu mihango n’umunsi n’umwe gusa ngo iyo umuntu ari imfubyi yimemeza gupfa cyangwa agakira ahebera urwaje
Uyu mugore uri mu kigero cy’ imyaka 30 ubu ni umubyeyi w’ abana 4, avuga ko yagiye mu mihango amaranye n’ umugabo umwaka wuzuye.
Iyo muganira ubona akomeye avuga mu ijwi ryumvikanisha ko yifite icyizere. Ntahakana ko bitamugoye kurongorwa n’ umugabo w’ umusirikare atarageza ku myaka y’ ubukure ariko ngo nta yandi mahitamo yari afite.
Agira ati “Iyo uri imfubyi ari ibibi ari ibyiza byombi ubyakira nk’ ibyiza. Niba utari kureba mama wawe, ukaba utari kureba papa wawe, ukaba utari kureba uwaguhumuriza, urumva ikindi wakora ari iki? Uravuga uti ‘uwampa ngashaka yashaka akanyica cyangwa akankiza mo kimwe.”
Uyu mugore nubwo yashatse akiri umwana avuga ko urugo rutamutonze. Ngo umugabo yamaze kumushaka ahita asubira muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, amarayo umwaka umwe.
Uyu mugore avuga ko ubuyobozi aribwo bwamushingiye uwo mugabo gusa iyo ubajije abaturanyi bavuga ko ibyo bintu bidashoboka dore ko amategeko yo mu Rwanda avuga ko umukobwa cyangwa umusore yemererwa gushyingirwa mu mategeko ari uko yujuje imyaka 21.
Umugabo w’ uyu mugore ngo yari afite imyaka 38 ndetse ngo yabaye mu ngabo z’ u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi no mu gisirikare cya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nk’ uko uyu mubyeyi akomeza abivuga.
Ati “Twashakanye afite imyaka 38, yakoze igisirikare cya mbere cyo ku bwa Habyalimana akora n’ icya kabiri. Twaje guhura ari muri konje, baramubwira ngo umukobwa dushaka ni uriya, ni uko twashakanye.”
Uyu mugore yabwiye umunyamakuru ko magingo aya agize imbyaro eshatu barimo impanga.
Ati “Twashakanye mu wa 2000…Mbyaye gatatu ariko harimo impanga ebyiri. Mbyaye bwa kabiri nibwo nabyaye impanga, umwana wa mbere ari kwiga mu wa gatatu segonderi”.
Uyu mugore yageze aho agira isoni akajya avuga yifata ku munwa anyuzamo akareba hirwa gusa iyo umurebye ubona ameze neza bigaragara ko nta kibazo cy’ imibereho mibi afite.