Mukansanga Salima yasezeye mu busifuzi

1089

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima wanditse amateka atandukanye mu mwuga wo gusifura mu mupira w’amaguru arimo kuba umugore wa mbere wasifuye Igikombe cy’Afurika yatangaje ko yasezeye uwo mwuga.

Isezera rya Mukansanga Salima mu busifuzi yaryemeje kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 mu kiganiro yagiranye B&B Kigali Fm.

Yagize ati,”Nasezeye ku giti cyange.”

Mukansanga wize ibijyanye n’ubuvuzi yinjiye mu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru nyuma y’uko gukomeza umukino wa basketball yakinaga byari byanze.

Mukansanga yatangiye asifura imikino y’ikiciro cya kabiri mu bagabo mu Rwanda ndetse n’imikino y’abagore, nyuma yaje kuzamurwa mu kiciro cya mbere mu bagabo mbere y’uko muri 2012 agirwa umusifuzi mpuzamahanga wemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Mukansanga w’imyaka 36 y’amavuko yanditse amateka akomeye mu mwuga wo gusifura arimo kuba muri 2022 yarabaye umugore wa mbere wasifuye Igikombe cy’Afurika ndetse yari mu basifuzi batatu b’igitsinda gore bahawe gusifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aba umugore wa mbere ubikoze uturuka muri Afurika.

Mukansanga yasifuye andi marushanwa akomeye arimo Imikino Olempike, Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Igikombe cya Afurika cy’Abagore, CAF Women’s Champions League.

Muri iki gihe benshi bibazaga impamvu atakigaragara asifura gusa yemeje ko yamaze gusezera kuri uwo mwuga.

Mukansanga Salima yasifuye mu Gikombe cy’Isi cya 2022