Mugisha Girbert wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze gutangazwa n’ikipe yo muri OMAN ya Al Nardha ikina mu cyiciro cya mbere akaba ari nayo iheruka gutwara igikombe cya shampiyona muri oman.
Bivugwako azajya ahembwa ibihumbi icumi by’amadorari (10,000$) ku kwezi agera muri miliyoni icyumi z’amafaranga y’u Rwanda kandi agashakirwa aho kuba ndetse n’imodoka yo kwifashisha. Hari andi makuru avugako na Nshuti Innocent bakinanaga muri APR FC nawe bazajyana.
Iyi kipe ikaba Al Nardha yababonye ubwo batwaraga shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka muri APR FC.