Mu rugendo tujya kuri Ambasade ya DR Congo mu Rwanda twari dukurikiwe n’abatasi – Luvumbu Nzinga Hertier

579

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports maze agasubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umukinnyi Luvumbu Hertier Nzinga yavuze urugendo yanyuzemo ngo agere iwabo.

Wanyura hano usoma byose uko byatangiye ngo Luvumbu Nzinga Hertier atandukane na Rayon Sports: https://www.amakurumashya.rw/rayon-sports-yamaze-gutandukana-na-luvumbu-hertier-nzinga/

Nk’uko tubikesha bimwe mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo ‘Digital Congo’, Luvumbu yavuze ko atariwe wabonye agera iwabo ndetse ashima Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwanda yamufashije gutaha.

Yaragize ati;”Twakinnye ku Cyumweru, kugeza ku wa mbere ibintu byari amahoro ntakibazo gusa hari urunturuntu. Ku wa kabiri, ibintu byatangiye kuba bibi ntangira kwakira ubutumwa bumbwira nabi kuri telefone. Ku bw’amahirwe ariko Ambasade yacu (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) mu Rwanda yarampamagaye maze inyoherereza imodoka. Ariko ubwo n’ubundi ku wa mbere natangiye kubona abasirikare bazenguruka aho ntuye kandi atariko byari bisanzwe.

Luvumbu yakomeje avuga ko ku wa kabiri aribwo Ambasade yohereje imodoka maze iza kumutwara aho yaratuye gusa ngo ubwo baganaga aho Ambasade ikorera hari abatasi bari babakurikiye, ubwo imodoka yaritwaye Luvumbu yinjiraga muri Ambasade nibwo abo batasi bahise bagenda.

Akomeza agira ati;”Muri ibyo bihe ntabwo narintekanye, Ambasade yacu yarakoze cyane, nabonye umutekano. Hari impamvu ikomeye yo gufasha Ambasade yacu mu Rwanda kuko ifasha abakongomani bari mu bwigunge.

Luvumbu kandi yaragize ati;”Mureke tube umwe, dushyire hamwe no mu bibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Ntabwo ndi umyapolitiki, ndi umukinnyi woroheje w’umupira w’amaguru gusa ngomba kuvugira abavandimwe bari mu ntambara mu Burasirazuba bw’igihugu. Birababaza kubona amashusho; abakobwa bagirwa abapfakazi n’ababyeyi bicwa. Ntawe nababaje. Ntawe nasuzuguye/nanduranyijeho. Narinze gusa ubusugire bw’abanyagihugu bishwe mu Burasirazuba bw’igihugu. Ntabwo nigeze nsobanukirwa uko basobanuye kiriya kimenyetso.

Luvumbu yageze i Kinshasa ku wa gatatu nyuma yo kunyura i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru. Akimara kugera kuri N’djili international airport, Luvumbu yakiriwe na Minisitiri wa siporo n’imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabulo Claude François.

Kuri ubu Luvumbu akaba yarasinyiye ikipe ya AS Vita Club y’iwabo nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yo mu Rwanda.