http://Permalink: https://www.solo.rw/mu-mafoto-reba-c…a-hano-mu-rwanda/ EdBikunze kugorana ko ibyamamare bijya mu Rukundo bikamenyekana hano rero twagukoreye urutonde rwa Couple zigezweho hano mu Rwanda babashije kubigaragaza ndetse bamwe bagafata n’umwanzuro wo gushyingira ibintu benshi bakunze kuvuga ko ari umwanzuro ugoranye cyane.
Mu mafoto atandukanye irebere Couple z’Ibyamamare zigezweho kandi zikunzwe na benshi hano mu Rwanda.
1.Couple ya Shaddyboo
Mbabazi Shadia umunyamideri ukomeye hano mu Rwanda wamamaye nka Shaddyboo nawe ni umwe mu baryohewe n’urukundo nyuma y’igihe kirekire atagaragaza ko yaba ari mu rukundo ureetse abagiye bamuvugwaho ariko we ntagire icyo abitangazaho.
2.Couple ya Nana
Uwamwezi Nadege wamamaye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane izwi nka City Maid aho yakinye yitwa Nana nawe ni umwe mu byamamare biryohewe n’urukundo kuburyo bugaragarira buri wese ubabonye.
3.Couple ya Miss Nishimwe Naomie
Nyampinga w’u Rwanda 2020 Miss Nishimwe Naomie nawe ni umwe mu byamamarekazi biryohewe n’urukundo nkuko agenda abigaragaza mu mafoto atandukanye anyuza ku mbugankoranyambaga ze.
4. Couple ya Kecapu
Mukayizere Nelly umukinnyi wa Filime wamamaye nka Kecapu muri filime y’uruhererekane izwi nka Bamenya nawe ni uumwe mu byamamarekazi biryohewe n’urukundo ndetse we aritegura no gushyingirwa mu minsi ya vuba kuko imbere y’amategeko ho ubu ari umugore n’umugabo.
5.Couple ya Cyusa Ibrahim
Umuhanzi mu njyana gakondo ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo wamenyekanye na Cyusa ni umwe mu basore baryohewe n’urukundo aho ari gukundana n’umukobwa witwa Jeanine.
Aba bombi urukundo rwabo kuva barugaragariza abakunzi babo babinyujije ku imbugankoranyambaga bakoresha uko umunsi uje undi ugataha ntibasiba kugaragaza amafoto agaragaza ko baryohewe n’urukundo ndetse n’amagambo baterana imitoma.
5.Couple ya Keza na The Trainer
Keza wakunzwe gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nawe ni umwe mu byamamare bya hano mu Rwanda biryohewe n’urukundo cyane ko umukunzi we aherutse no kumwambika impeta y’urudashira.