spot_img

Mount Kenya University yatangije irushanwa rigamije guhemba umuntu uzabasha kwita izina hoteli iyi kaminuza yatangiye kubaka mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.

 

Mu Ukuboza 2021 nibwo iyi kaminuza yatangije imirimo yo kubaka hoteli izajya yifashisha mu guha ubumenyingiro abanyeshuri biga ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli ariko izajya itanga n’izindi serivisi zisanzwe ziboneka mu mahoteli.

Ni umushinga wahawe izina rya Mount Kigali Utalii Hotel, ariko nyuma iyi hoteli ikazahindurirwa izina bigizwemo uruhare n’abanyeshuri b’iyi kaminuza ndetse n’abandi bose babyifuza.

Mu rwego rwo gushakira iyi hoteli izina, Mount Kenya University yatangije amarushanwa areba abanyeshuri bayo, abayizemo ndetse n’abandi bantu bose muri rusange.

Muri aya marushanwa abazatsinda igihe bahatanye nk’itsinda bakaza kwegukana umwanya wa mbere bazahabwa igihembo cya miliyoni 6Frw, mu gihe uzaba uwa mbere azaba ari umuntu wahatanye ku giti cye azahabwa miliyoni 3Frw, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2Frw, uwa gatatu ahabwe ibihumbi 500Frw.

Batatu ba mbere bazaba bahatanye ku giti cyabo, hejuru y’iki gihembo cy’amafaranga bazanahabwa laptop yo mu bwoko bwa HP ndetse bahabwe n’amahirwe yo kurara muri iyi hoteli amajoro abiri.

Biteganyijwe ko aya marushanwa azarangira kuwa 30 Nyakanga 2022. Ababyifuza bashobora kugira uruhare muri aya marushanwa banyuze aha.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, Prof. Edwin Odhuno yasabye abantu kwitabira iyi gahunda yo guha izina iyi hoteli ndetse ashimangira ko bazakomeza kuba ku isonga mu bijyanye n’iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Hashize igihe kinini Kaminuza ya Mount Kenya itangiye kubaka izina mu Rwanda binyuze muri gahunda yayo yo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye no gutanga uburezi bufite ireme kandi buhendutse. Dutewe ishema no gukorana n’abaturage.”

“Ku bw’ibyo turasaba Abanyarwanda bose gutanga izina ry’iyi hoteli. Amazina afite amahirwe yo gutsinda ni afite aho ahuriye na gahunda ya kaminuza yo gutanga ubumenyi bufite ireme mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli hagamijwe gushyigikira gahunda y’u Rwanda y’iterambere.”

Iyi kaminuza yavuze ko ifite intego yo gushyira ku isoko abakozi bafite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo. Kuva yatangira gukorera mu Rwanda imaze gushyira ku isoko abarenga 500 barangije muri ayo masomo.

Isishushanyo mbonera cyiyi hoteli

Check out other tags:

Most Popular Articles