Ku wa 17 Ugushyingo 2021 nibwo inkuru yamenyekanye ko Miss Umunyana Shanitah, agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss East African, ryagombaga guhuza abakobwa 16 baturuka muri ibi bihugu.
Bidatinze irushanwa ryaratangiye, Miss Shanitah yerekaza i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yamaze igihe kigeze mu kwezi mu myiteguro y’iri rushanwa yaje no kwegukana.
Miss East Africa yari imaze imyaka itandatu itaba kugeza ubwo Miss Umutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yafashe iya mbere mu kuribyutsa ndetse aba umuyobozi waryo wungurije afatanyije na Rena events yo muri Tanzania.
Tariki ya 25 Ukuboza 2021, byari ibyishimo bikomeye kuri Miss Shanitah n’umuryango nyarwanda muri rusange, ubwo yatsindaga abakobwa 16 bari bahanganye yambikwa ikamba rya Miss East Africa 2021-2022.
Ubuyobozi bwa Miss East Africa bwari bwatangaje ko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’Amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo Miss Shanitah yegukanaga ikamba yeretswe iyi modoka yagombaga guhembwa gusa benshi batunguwe no kuba igihe yageraga mu Rwanda ntayo yari afite, bikekwa ko idatinda kumugeraho.
Ku wa 27 Mutarama 2022 nibwo hasohotse inkuru ivuga ko iyi modoka igiye kugurishwa kuko ifite ikibazo cy’uko ukuboko itwarirwaho atari uko mu Rwanda, nk’uko Miss Mutesi Jolly yabwiye IGIHE.
Yagize ati “Mu by’ukuri imodoka twaguze twasanze iri mu zitwarirwa ibumoso zitemewe ku isoko ry’u Rwanda. Kuri ubu rero twahisemo kuyishyira ku isoko ikagurishwa, amafaranga azavamo akaba ari yo azahabwa uyu mukobwa bagafatanya gushaka indi.”
Kuva icyo gihe kugeza ubu nta yandi makuru kuri iyi modoka yagiye hanze, amakuru IGIHE ifitiye gihamya aturuka mu bantu ba hafi ba Miss Shanitah ni uko nawe atazi amaherezo y’iyi modoka.
Umwaka urabura amezi make ngo ushire uyu mukobwa yegukanye ikamba ariko biratangaje cyane uburyo atari yashyikirizwa igihembo cye.
Amakuru avuga ko atigeze aterera agati mu ryinyo yakomeje kubaza gusa bamuhoza ku cyizere.
Mu ntangiriro yasabaga Miss Jolly kumufasha kubona imodoka yemerewe akamubwira ko nawe ari kubikurikirana ngo ibonerwe umukiliya gusa nta gisubizo gihamye yaje kubona.
Yakomeje guhatiriza abaza no ku ruhande rwa Rena events, yo muri Tanzania, nabo bamubwiye ko bari kubikoraho.
Amakuru yizewe dufite ni uko yagerageje no kwifashisha Ambasade ya Tanzania mu Rwanda gusa nta makuru ahari y’icyo bamufashije.
Amezi abaye icyenda imodoka ikiri gushakirwa umukiliya, ndetse mu minsi ishize abategura iri rushanwa babwiye Miss Shanitah ko bagiye kumuha amafaranga akigurira imodoka ariko amakuru yizewe ahari ni uko buri gihe bamubwira ko bagiye kohereza amafaranga ariko bikarangira ntayo abonye.
Abategura Miss East Africa batangaje ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, haribazwa uburyo hazategurwa irindi rushanwa kandi n’undi atarahabwa ibihembo nk’uko yabyemerewe
’