Miss Muheto yahakanye ibyo kongera gufungwa

1094

Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Muheto Nshuti Divine yanyomoje amakuru yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024 avuga ko yaba yongeye gutabwa muri yombi.

Aganira n’umuyoboro wa YouTube wa Isimbi TV, Miss Muheto yavuze ko adafunze kandi ko atazi aho ibihuha by’ifungwa rye biri guturuka.

Yagize ati,”Ndi amahoro, ndaho ndakomeye, ndashima Imana ni ukuri, ndashima Imana rwose. Ntabwo mfunze, ibyo bindi sinzi aho biri kuva, sinzi n’aho biri guturuka, sinzi n’uwabizanye ariko byose ni ibihuha, ni ibihuha by’abantu bamwe na bamwe bataba bifuza ibyiza cyangwa iterambere ry’umuntu ariko ndi amahoro.”

Tariki 29 Ukwakira 2024 nibwo Polisi y’u yashyize hanze itangazo yemeza itabwa muri yombi rya Miss Muheto waziraga gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Polisi y’u Rwanda yavugaga ko ibi byaha yabikoze mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2024.

Tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanaga iby’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Tariki 6 Ugushyingo 2024 nibwo urubanza rwasomwe maze Miss Muheto ahamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko Miss Muheto afungurwa nyuma y’urwo rubanza.