Miss Muheto Divine yatawe muri yombi azira agasembuye

1074

Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Muheto Divine yatawe muri yombi azira gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga nk’uko byemejwe na Polisi y’u Rwanda.

Ibi Polisi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Polisi yongeyeho ko ibi atari ubwa mbere yarabikoze ndetse yongeraho ko yakorewe dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha.

Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Ingabire Grace muri 2022.

https://x.com/Rwandapolice/status/1851319293813682406?t=3R49FeqAWpv5AwDDaioq3g&s=19