8Umunya Croatia,Ivana Knoll,wahogoje abagabo benshi kubera imyambarire ye n’uburanga,yagaragaye ku mukino w’Ubufaransa na Maroc yambaye imyenda y’umukara gusa aho kwambara amabara y’igihugu cye nkuko yari asanzwe abigenza.
Nyuma yo gutsindwa kwa Croatia muri 1/2 cy’irangiza na Argentina ibitego 3-0,Ivana Knoll ntiyatashye mu rugo kuko ategereje umukino w’umwanya wa 3 bazahatanamo na Maroc kuwa Gatandatu.
Uyu wari uzwiho kwambara imyenda ishotorana ya Croatia,yaraye agaragaye yambaye imyenda y’umukara imufashe ubwo yari ku wundi mukino wa 1/2 wahuje Ubufaransa na Maroc.
Uyu mukobwa w’imyaka 30 nubwo yari kuri stade ya Al-Bayt ngo nta kipe yafanaga hagati y’Ubufaransa na Croatia.
Uyu yashyize kuri Instagram amashusho ye ari kuri uyu mukino bituma abakunzi be bamushimira cyane ko atahise ataha.
Uyu mukobwa ntiyishimiye imisifurire ya Daniele Orsato mu mukino Croatia yatsinzwemo na Argentina kuwa Kabiri.
Yagize ati “Rimwe na rimwe dukina neza ubundi nabi.Rimwe na rimwe muri kimwe cya kabiri tugira abasifuzi babi nk’umwe w’ejo utanga penaliti nta cyabaye ugatakaza amahirwe yo gutwara igikombe.
Rimwe na rimwe baradusuzugura ariko tugasezerera amakipe yahabwaga amahirwe.Uwo niwo mupira w’amaguru…
Ariko ikintu cy’ingenzi cyane,turi igihugu gito ariko gifite umutima ukomeye kandi ntewe ishema no kuba umunya Croatia iteka n’iteka.