Minisitire wa Siporo mu Rwanda yasabye byinshi Amavubi ko uyu mukino bafite kwimana igihugu.

345

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, nibwo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasuraga Amavubi mu myitozo ya nyuma yitegura uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.

Ati: “Ejo ni ugukotana, tugakina twibuka ko turimo gukina umukino nk’abantu babizi, bafite ubushobozi ariko kandi nk’Abanyarwanda bambaye ibendera ry’u Rwanda.”

 

Minisitiri Mukazayire yijeje abakinnyi b’Amavubi ko abafana bazabashyigikira bityo akazi ko mu kibuga gasigaye ari akabo.

Minisitiri wa siporo yaberetse ikizere babafitemo mumagambo ye aho yagize ati: “Ni mwebwe tugenderaho, mumenye ko ibyo muzaduha ejo ni byo tuzagenderaho. Icyizere turagifite muri mwebwe kandi namwe tuzi ko mucyifitiye. Ejo ni ukwimana u Rwanda, umurindi n’umurishyo w’abafana, ibitego by’abafana byose tuzabibaha uko bingana.”

Abakinnyi bakoze imyitozo kandi bagaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye muri Afurika, ndetse ikaba yariteguye bifatika mu guhangana n’Amavubi.

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Bénin yafashe umwanya wa mbere n’amanota umunani nyuma yo kuganya na Zimbabwe.

U Rwanda rwa kabiri na Afurika y’Epfo ya gatatu bifite amanota arindwi, Lesotho atanu, Nigeria inganya na Zimbabwe ya nyuma amanota atatu