Mike Tyson icyamamare mu iteramakofi agiye kugaruka mu kibuga (Muri boxing ring)

780
Mike Tyson na Jake Paul

Igihangange mu iteramakofi (Boxing) cyabiciye bigacika mu myaka yo hambere Mike Tyson agiye kugaruka mu kibuga (muri boxing ring) ku myaka 57 y’amavuko ahangana na Jake Paul.

Mike Tyson wabaye uwambere mu iteramakofi mu bafite ibiro byinshi (Heavyweight champion) yamaze kwemeza ko agiye kugaruka mu kibuga ahangana na Jake Paul w’imyaka 30 y’amavuko wahoze uzwi kuri YouTube nyuma akaza kuba igihangange muri uyu mukino.

Umurwano wa Mike Tyson na Jake Paul ni umurwano wa gishuti utegerejwe tariki 21 Nyakanga 2024, ukaba uzabera muri AT&T Stadium iherereye Arlington muri Leta ya Texas yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu murwano ukaba uzaca imbonankubona kuri Netflix nk’uko byatangajwe n’ababiteguye ndetse bivugwa ko bishobora kuzaba ari ubuntu kureba uyu murwano ku bantu bafite ifatabuguzi rya Netflix.

N’ubwo hari bamwe bishimiye uyu murwano gusa hari n’abawunenze cyane bavuga ko bitaribikwiye kuko aba atari abakinnyi bo guhangana cyane ko atari abo mu bihe bimwe.

Dillon Danis yagize ati;”Wigaye cyane wowe ugiye kurwana n’umuntu wavutse mu 1966 (Yabwiraga Jake Paul).”

Mike Tyson yabaye icyamamare cyane mu mukino w’iteramakufi aho yari nimero ya mbere mu bafite ibiro byinshi kuva mu umwaka w’1987 kugeza mu mwaka w’1990 ndetse muri iyo myaka ntamukino n’umwe yigeze atsindwa.

Muri rusange nk’umukinnyi w’iteramakofi, Mike Tyson yatangiye gukina kuva mu 1985 kugeza 2005. Yakinnye imikino 58 atsindwamo imikino 6 gusa, imikino 44 yayitsinze itarangiye (Knock Out) ibizwi nka KO.

Umubyeyi w’abana 7 Mike Tyson yihariye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi w’iteramakofi wabashije gutwara umukandara we wa mbere ari muto, yawutwaye ku myaka 20, amezi 4 n’iminsi 22.

Uretse kuba umukinnyi w’iteramakofi, Tyson ni n’umukinnyi wa sinema aho yagaragaye muri filime zirimo China Salesman, Kickboxer: Retailation, Once within a time, Ip Man 3 ndetse n’izindi.