spot_img

Messi kagahigo k’igi ryari rimaze iminsi rifitagahigo ko gukundwa nabenshi

LIONEL MESSI yongeye gukora agahigo kubera ifoto yashyize kuri Instagram igakundwa kurusha ayandi yose yashyizwe kuri Instagram.

Uyu mukinnyi w’igihangange,yabaye umuntu wa mbere ku isi ugize ifoto ikinzwe n’abantu benshi kuri Instagram aho yaciye ku ifoto y’igi yari imaze imyaka iyoboye kuri uru rubuga.

Iyi foto yarengeje miliyoni 56,000,000 z’abakanze kuri like ihita iba iya mbere mu mateka iciye ku iyi gi yari ifite miliyoni 56,1.

Ifoto ya Messi afashe igikombe cy’isi yabaye ifoto ya mbere y’umukinnyi ikunzwe kurusha izindi zose mu mateka ica ku ya Cristano Ronaldo ari gukina Chess nawe yari ifite uyu mwanya.

Messi w’imyaka 35 yitwaye neza mu gikombe cy’isi afasha ikipe ya Argentina kucyegukana nyuma y’imyaka 36 icyirukaho.

Iki gikombe cy’isi yagitsinzemo ibitego 7 ndetse anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego ari nako ayobora neza bagenzi be kuko ari Kapiteni wa Argentina.

Ifoto ya Ronaldo na Messi bari gukina chess,yagize miliyoni hafi 42 z’abayikunze [bakanze like] mu gihe iyi ya Messi afashe igikombe cy’isi yagez kuri miliyoni 43.4 mu masaha 17 gusa ayishyizeho.irakomeza mpaka iciye agahigo.

Akimara gushyiraho ayo mafoto arangajwe niyo afashe igikombe cy’isi,Messi yagize ati “Abatwaye igikombe cy’isi!!! inshuro nyinshi narabirose,igihe kinini narabishakaga kandi sinigeze ntezuka,ubu sinabyizera…

Ndashimira umuryango wanjye,abafana banjye n’abandi bose batugiriye icyizere.Twongeye kwerekana ko abanya Argentina iyo turwaniye hamwe kandi twunze ubumwe twashobora kugera kuri buri kimwe.”

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img