Menya sitade 10 zizakinirwaho Euro 2024

749

Harabura iminsi mike ngo hatangire irushanwa ry’ibihugu by’iburayi (Euro 2024) rizabera mu Budage kuva tariki 14 Kamena 2024 rikabera kuri sitade 10 zo muri icyo gihugu.

Ni ku nshuro ya gatatu imikino ya Euro izaba ibera mu Budage, ikaba inshuro ya mbere igiye gukinirwa mu Budage bwuzuye. Ubwo iheruka kubera mu Budage mu 1988 hari mu Budage bw’Uburengerazuba kuko icyo gihe Ubudage bwari bugabanyijemo kabiri (Ubudage bw’uburengerazuba n’Ubudage bw’Uburasirazuba).

Imwe mu mikino ya Euro 2020 nayo yakiniwe mu Budage mu Mujyi wa Munich kuko yari yakiniwe mu Bihugu byinshi.

Amakipe 24 niyo azitabira Euro 2024, hakaba hategerejwe imikino 51.

Dore sitade 10 zizakira imikino ya Euro 2024 n’imikino izajya iberaho:

Olympiastadion

Olympia stadion ni sitade iherereye mu murwa mukuru w’Ubudage, Berlin, ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 71,000, ikaba yarubatswe mu 1936 ndetse ikaba ari sitade y’Igihugu.

Iyi sitade izakira imikino irimo: Espagne vs Croatia (15 Kamena), Polonye vs Austria (21 Kamena), Ubuholandi vs Austria (25 Kamena), umukino umwe wa 1/8 (29 Kamena), umukino umwe wa 1/4 (6 Nyakanga) ndetse n’umukino wa nyuma utegerejwe tariki 14 Nyakanga 2024.

Munich Football Arena

Munich Football Arena isanzwe izwi nka Allianz Arena nk’umuterankunga wa Bayern Munich isanzwe ikinira kuri iyi sitade. Kuko Allianz itemewe nk’umuterankunga w’iri rushanwa nicyo gituma izakinirwaho yitwa Munich Football Arena aho kwitwa Allianz Arena nk’uko isanzwe imenyerewe.

Munich Football Arena iherereye mu Mujyi wa Munich, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 66,000, yatashywe muri 2005.

Uretse kuba aha ariho hazabera umukino wo gufungura Euro 2024 uzahuza Ubudage na Scotland tariki 14 Kamena 2024, aha hazabera imikino irimo: Romania vs Ukraine (17 Kamena), Slovenia vs Serbia (20 Kamena), Denmark vs Serbia (25 Kamena), umukino umwe wa 1/8 (2 Nyakanga) n’umukino umwe wa 1/2 (9 Nyakanga).

BVB Stadion Dortmund

BVB Stadion Dortmund ni sitade ya Borussia Dortmund ubundi isanzwe izwi nka Signal Iduna Park ku mpamvu z’umuterankunga cyangwa ikitwa Westfalenstadion.

Iyi sitade izaba yemerewe kwakira abafana 62,000, ikaba iherereye mu Mujyi wa Dortmund.

BVB Stadion Dortmund izakira imikino irimo: Ubutaliyani vs Albania (15 Kamena), Turukiya vs Georgia (18 Kamena), Turukiya vs Portugal (21 Kamena), Ubufaransa vs Pologne (25 Kamena), umukino umwe wa 1/8 (29 Kamena) n’umukino umwe wa 1/2 (10 Nyakanga).

Stuttgart Arena

Stuttgart Arena ni sitade isanzwe ikiniraho Stuttgart FC. Iyi sitade ikaba yaramenyekanye nka Neckarstadion biturutse ku mugezi watembaga muri uyu mujyi wa Stuttgart.

Stuttgart Arena izaba yemerewe kwakira abafana 51,000, ikazakira imikino irimo: Slovenia vs Denmark (16 Kamena), Ubudage vs Hungary (19 Kamena), Scotland vs Hungary ( 23 Kamena), Ukraine vs Ububiligi (26 Kamena) n’umukino umwe wa 1/4 (5 Nyakanga).

Volksparkstadion

Volksparkstadion ni sitade iherereye mu Mujyi wa Hamburg isanzwe ikinira ikipe ya Hamburger SV ikina ikiciro cya kabiri, iyi sitade ikaba yaraniyambajwe na Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine mu mikino ya UEFA Champions League bitewe n’umutekano muke uri muri Ukraine uturutse ku ntambaro iki gihugu kirimo n’Uburusiya.

Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 49,000, ikaba izakira imikino irimo: Polonye vs Ubuholandi (16 Kamena), Croatia vs Albania (19 Kamena), Georgia vs Czech Republic (22 Kamena), Czeck Republic vs Turukiya (26 Kamena) n’umukino umwe wa 1/4 (5 Nyakanga).

Duesseldorf Arena

Duesseldorf Arena ni sitade iherereye mu mujyi wa Duesseldorf ikiniraho ikipe ya Fortuna Duesseldorf. Muri sitade 10 zizakinirwaho Euro 2024, iyi niyo yonyine itarakiniweho igikombe k’isi cyabereye mu Budage muri 2006.

Iyi sitade ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 47,000, ikaba izakinirwaho imikino irimo: Austria vs Ubufaransa (17 Kamena), Slovakia vs Ukraine (21 Kamena), Albania vs Espagne (24 Kamena), umukino umwe wa 1/8 (1 Nyakanga) n’umukino umwe wa 1/4 (6 Nyakanga).

Cologne Stadium

Cologne Stadium ni sitade iherereye mu mujyi wa Cologne, ikazaba yemerewe kwakira abafana 43,000.

Iyi sitade isanzwe ikiniraho ikipe ya FC Cologne izakira imikino irimo: Hungary vs Ubusuwisi (15 Kamena), Scotland vs Ubusuwisi (19 Kamena), Ububiligi vs Romania (22 Kamena), Ubwongereza vs Slovenia (25 Kamena) n’umukino umwe wa 1/8 (30 Kamena).

Frankfurt Arena

Frankfurt Arena ni sitade iherereye mu mujyi wa Frankfurt isanzwe ikiniraho ikipe ya Eintracht Frankfurt. Iyi sitade yamenyekanye nka Waldstadion gusa ubu izwi nka Deutsche Bank Park ku mpamvu z’umuterankunga.

Iyi sitade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 47,000, ikazakira imikino irimo: Ububiligi vs Slovakia (17 Kamena), Denmark vs Ubwongereza (20 Kamena), Ubusuwisi vs Ubudage (23 Kamena), Slovakia vs Romania (26 Kamena) n’umukino umwe wa 1/8 (1 Nyakanga).

Leipzig Stadium

Leipzig Stadium ni sitade yo mu mujyi wa Leipzig izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 40,000. Iyi sitade ikaba isanzwe ikiniraho ikipe ya RB Leipzig ndetse ikitwa Red Bull Arena ku mpamvu z’umuterankunga.

Iyi stade izakira imikino irimo: Portugal vs Czech Republic (18 Kamena), Ubuholandi vs Ubufaransa (21 Kamena), Croatia vs Ubutaliyani (24 Kamena) n’umukino umwe wa 1/8 (2 Nyakanga).

Arena Aufschalke

Arena Aufschalke ni sitade iherereye mu mujyi wa Gelsenkirchen, ikaba isanzwe ikinira ikipe ya Schalke 04 ikina ikiciro cya kabiri, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 50,000.

Iyi sitade niyo umutoza Jose Mourinho yatwariyeho UEFA Champions League ye ya mbere ubwo yatozaga FC Porto muri 2004.

Kuri iyi sitade hazaberaho imikino irimo: Serbia vs Ubwongereza (16 Kamena), Espagne vs Ubutaliyani (20 Kamena), Georgia vs Portugal (26 Kamena) n’umukino umwe wa 1/8 (30 Kamena).